Ruhango: Abaturage bibukijwe gufata neza ibiti mu kubungabunga ibidukikije

Abafatanyabikorwa mu mishinga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere ka Ruhango, barasaba abaturage gufata neza ibiti batererwa by’amashyamba n’iby’imbuto ziribwa, kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya ingaruka ziterwa no kwangiza ibidukikije.

Abaturage basabwe kujya bisiburira imirwanyasuri amazi atarabatembana
Abaturage basabwe kujya bisiburira imirwanyasuri amazi atarabatembana

Imwe mu mishinga yo kubungabunga urusore rw’ibinyabuzima mu Karere ka Ruhango, irimo amashyamba aterwa mu mushinga ‘Green Amayaga’, ushinzwe kongera gusubiranya amashyamba, yangijwe n’ibikorwa bya muntu bigatuma hatangira kuba ubutayu.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ukurikirana ibikorwa by’Umushinga Green Amayaga, Nsengiyumva Augustin, avuga ko hari ibikorwa abaturage bakorerwa ariko ntibabigire ibyabo bikangirika vuba.

Agaragaza ko nyamara muri uko kwangirika n’abaturage ubwabo bashobora kubihomberamo, cyangwa kubiburiramo ubuzima, urugero rubari hafi akaba ari ibiherutse kubera mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aho ibiza byahitanye abantu basaga 130.

Agira ati “Si ngombwa ko abantu batangira gukora impinduka kubera ko bababaye, urafata imbaraga zawe ugahinga ugafumbira, bugacya byose byagiye isuri yabitwaye. Amazi umunsi ku wundi yangiza umurima wawe ubireba ntugire icyo uko, nyamara ibyo twumvise mu Iburengerazuba na hano byahaba njyewe nawe turangaye, ubuzima bwacu bushobora kwangirika”.

Mu mirima y'abaturage hagaragara ibiti byatewe n'umushinga Green Amayaga
Mu mirima y’abaturage hagaragara ibiti byatewe n’umushinga Green Amayaga

Asaba abaturage kwita ku bikorwa begerejwe, bakabibangikanya n’indi mishinga ikeneye guterwa inkunga, kugira ngo ibafashe kubateza imbere maze na bya bidukikie birindwe kwangizwa, ahubwo bifashe abaturage kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’umushinga APEFA wafashije guterera ibiti abaturage, Nzabonimpa Oscar, avuga ko imbuto nyinshi ziribwa mu Rwanda zituruka hanze, nyamara mu Rwanda naho zahera ariko umuturage bazimuterera ntaziteho, agakomeza gutakaza amafaranga ajya kuzigura.

Avuga ko nubwo hari ibyo abaturage bagerageza gufata neza, hari n’ibindi barebera byangirika nk’imirwanyasuri, ibiti byera imbuto n’amashyamba, kandi bifashwe neza byakura abaturage mu bukene.

Agira ati “Dukeneye ko muva mu bukene, biriya biti babaterera byabakiza, ariko hari abavuga ngo avoka n’imyembe ntibyabakiza nyamara mubitakazaho amafaranga mujya kubihaha. Ibi bikorwa nimutabigira ibyanyu nyuma y’imyaka ibiri nta gikorwa kizaba kigihari, ahubwo uzasanga mwarasubiye aho mwavuye, ya mafaranga yashowemo yapfuye ubusa”.

Umuyobozi wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, yitabiriye umuganda wo gusibura imirwanyasuri
Umuyobozi wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, yitabiriye umuganda wo gusibura imirwanyasuri

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kurwanya isuri hirindwa ibiza, ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakoreye umuganda wo gusibura imirwanyasuri mu Murenge wa Mbuye, ahasibuwe ku uso bwa hegitari enye.

Nzabonimpa avuga ko abaturage batita ku kubungabunga ibiti batererwa nyamara byabakiza
Nzabonimpa avuga ko abaturage batita ku kubungabunga ibiti batererwa nyamara byabakiza
Abaturage baganirijwe uko bakwiteza imbere bakanirinda ingaruka zo kwangiza ibidukikije
Abaturage baganirijwe uko bakwiteza imbere bakanirinda ingaruka zo kwangiza ibidukikije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka