Rubavu: Huzuye urugomero rwitezweho kugabanya ubukana bw’amazi ya Sebeya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), cyatangaje ko urugomero rwo kuringaniza amazi y’umugezi wa Sebeya rwamaze kuzura. Ni urugomero rwitezweho kugabanya umwuzure waterwaga n’uyu mugezi, cyane cyane ku batuye mu isantere ya Mahoko.

Uru rugomero rwitezweho kugabanya ubukana bw'amazi ya Sebeya
Uru rugomero rwitezweho kugabanya ubukana bw’amazi ya Sebeya

Umugezi wa Sebeya ukora ku Mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo muri Rubavu ariko amazi awutembamo aturuka muri Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Rubavu. Ibi bituma wangiza byinshi mu gihe cy’imvura by’umwihariko ibyayabaye muri Gicurasi uyu mwaka, birimo n’abahaburiye ubuzima.

Ku wa 10 Nyakanga 2023, ikigo RWB cyavuze ko amazi y’umugezi wa Sebeya uru rugomero rwubatse mu Murenge wa Kanama muri Rubavu, ruzagabanya umuvuduko yariho ari wo wakundaga guteza umwuzure ku bawuturiye.

RWB iti “Intego ya mbere y’uru rugomero ni ugufata ingano y’amazi yatembaga, rukayarekura atemba ku muvuduko muto. Rugamije kugabanya ibyangizwaga n’umwuzure wibasiraga isantere ya Mahoko n’izindi ngo zituriye umugezi wa Sebeya”.

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye ku baturiye umugezi wa Sebeya, mu 2021 ni bwo hatangiye kubakwa ingomero ebyiri ngo zifashe kurwanya umwuzure, wakunze kwangiza byinshi mu bihe bitandukanye.

Ikindi cyakozwe ni ukwimurirara abaturage Sebeya yasenyeye, mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Muhira watashywe ku munsi hizihizwa ku nshuro ya 29 kwibohora.

Nubwo bimeze gutyo ariko, mu 2019 hatangiye umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’Umugezi wa Sebeya urangira mu 2022. Uyu mushinga wari ugizwe ahanini no kubaka amaterasi y’indinganire, gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka inkuta hamwe na hamwe kuri uwo mugezi ndetse n’ibindi harimo n’ibirebana no kujijura abaturage no kubaha imirimo ijyanye no kuwubungabunga.

Uyu mushinga wakorerwaga mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu hashorwamo akayabo ka Miliyari 22Frw, ariko ntibyabujije ko muri Gicurasi 2023 uyu mugezi wongera gutera imyuzure mu baturage, bamwe bahaburira ubuzima n’ibyabo birangirika, ari yo mpamvu hakomeje gushakishwa icyatuma icyo kibazo gikemuka burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urwo nirwo rugomoroka nubundi rugatwara byinshi,ubuse nibwo murubonye?

umusogongezi yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka