Rongi: Imiryango 210 yahawe biyogazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije

Imiryango 210 ituye mu mudugudu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga yagejejweho ingufu za biyogazi mu kurengera amashyamba no kwirinda indwara zituruka ku buryo gakondo bwo gucana no kubonesha munzu.

Imwe muri iyi miryango ni iyimuriwe muri uwo mudugudu iturutse muri Gishwati, indi ni iyakuwe mu manegeka ahitwa kumuvumba muri uwo murenge ndetse n’abaturage bo muri ako kagari bitabiriye gahunda yo gutura ku mudugudu.

Gucana biyogazi byagabanyije itemwa ry'ibiti rinoroshya ubuzima bw'abahatuye.
Gucana biyogazi byagabanyije itemwa ry’ibiti rinoroshya ubuzima bw’abahatuye.

Mbere y’uko akarere ka Muhanga hamwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) bageza biyogazi kuri iyo miryango, bakoreshaga ibiti mu gucana maze bikangiza amashyamba yo muri ako gace harimo n’ishyamba rya kimeza rya Rusura, ubu ryatangiye kuvugururwa kugira ngo rijye mu hantu nyaburanga ku rwego rw’igihugu.

Kugira ngo iyo biyogazi igerweho, iyo miryango yose yorojwe inka za kijyambere aho buri muryango wahawe inka imwe, zikaba arizo zitanga amase ndetse umwanda uturuka mumisarani yo muri uwo mudugudu nayo ihurizwa hamwe, kugira ngo hongerwe ingufu za biyogazi.

Borojwe inka zitanga amase atanga biyogazi.
Borojwe inka zitanga amase atanga biyogazi.

Mukasine Beatrice, umwe mubatuye muri uwo mudugudu avuga ko iryo terambere ryatumwe bunguka byinshi birimo umwanya wo gukora kuko bawutaga bajya gutashya no guteka igihe kirekire, ndetse bakaba baranabonye amata mu rwego rwo kurandura bwaki yagaragaraga kuri bamwe mu bana bo muri uwo mudugudu.

Ubu abaturage batuye muri ako kagari nabo bakaba baza kwifashisha umuriro wa biyogazi ndetse ababishoboye bakigiraho uko babigeza mungo zabo. Icyakora iyi miryango ivuga ko ifite ikibazo cy’amasambu matoya yo guhinga kuko batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’aho batera ubwatsi bw’amatungo yabo.

Aka gace kabarirwa mu gice cya Ndiza kigizwe n’imisozi iriho amashyamba kari gatangiye kuba ubutayu nkuko bigaragara aho amashyamba yatemwe. Icyakora ubu ngo abagatuye bamaze kumva neza akamaro k’ayo mashyamba ndetse bagira uruhare mu kuyavugurura.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mumfashije mwansubiriza kuri e mail, ndi umunyeshuli muri KIST, nkunda gusoma inkuru zandikwa na Ernest kalinganire zijyanye n ibidukikije none nahisemo guhimba umushinga wo kurengera ibidukikije ariko nkeneye inkunga y ibitekerezo kuri mwe nkabantu muba mwarageze kuri terrain mukirebera uko abandi babikoze cyane cyane ndifuza e mail ya ernest Kalinganire kugirango njye mwiyambaza.merci

BUGINGO Jean Claude yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka