REMA irifuza guha agaciro iteganyagihe gakondo

Ikigo nyarwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), kiri mu gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abasheshe akanguhe, ku buryo abakurambere bamenyaga iteganyagihe, kugira ngo hasuzumwe niba hari ibyo Abanyarwanda bagenderaho muri iki gihe isi yugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Bamwe mu basheshe akanguhe bemeza ko ibiza n’ibyago bimaze kwiyongera muri iki gihe bishobora kwirindwa cyangwa abantu bagahangana nabyo.

Abakurambere ngo babashaga kumenya ibimenyetso by’igihe imvura yabaga yegereje kugwa, ubwinshi bwayo, ndetse no gutangira kw’impeshyi; nk’uko Umusaza Ngarambe w’imyaka 73 asobanura.

NgarambeTheodore wo mu karere ka Kicukiro.
NgarambeTheodore wo mu karere ka Kicukiro.

Ukwezi kwa cyenda (Nzeri) ni ko kwabaga ari ukwa mbere mu mwaka, ubwo impeshyi yabaga irangiye imvura y’umuhindo itangiye. Basohoraga amasuka, bakabiba amasaka n’uburo, bagafumbira (bagatera) inzuzi, imbwija, ibishyimbo n’ibindi.

Barebaga ukwezi mu kirere babona kutagaragara neza bakamenya ko imvura ihari mu kirere kandi ari nyinshi, ku buryo yamaraga amezi atatu itaracika.

Bapimaga icyerekezo cy’umuyaga mu gutwika ibintu ku gasozi, babona umwotsi werekeza mu majyaruguru (yo merekezo y’umuyaga ufite ubuhehere), bakamenya ko nta cyumweru gisigaye ngo imvura itangire kugwa.

Udusimba tuba mu gitaka nk’intozi, inzukira, umuswa n’ibindi, iyo twabaga dusohoka mu gitaka, cyangwa tuva mu mibande tujya imusozi, nabwo bamenyaga ko turimo guhunga ubushyuhe buri mu kuzimu, bubanziriza imivu y’imvura icengera mu gitaka cyangwa igatemba igana mu kabande no mu gishanga.

Umuntu aramutse apimye iminsi urutozi rushobora kumara rutabona amazi, yahita amenya umunsi imvura izagwiraho.

Imvura kandi yabaga yegereje kugwa, iyo abasaza n’abandi banyantege nke bacikaga intege, bakarwara asima, cyangwa se abantu muri rusange bakagira icyokere cyinshi kugeza n’ubwo barara batiyoroshe.

Imvura yabaga iri mu nzira zo gucika, impeshyi cyangwa urugaryi bigiye gutangira, bakumva imbeho nyinshi mu gitondo.

Iyo ubushyuhe bwakomezaga, cyangwa intozi zigatinda gusubira mu kabande no mu gitaka, bamenyaga ko imvura itaracika. Ubwo gutabira ibijumba byarakomezaga.

Guteganyiriza ibihe biragoye; nk’uko bisobanurwa na Mukangoga Immaculee w’imyaka 67

Nta biza nk’iby’iki gihe byabagaho kuko abaturage bari bakiri bake, bakamenya gutura heza mu mpinga z’imisozi.

None ab’ubu barahinga bakanatura mu bikombe, imisozi ikabaridukira cyangwa ikabaridukana. Baratura kandi bagahinga mu bishanga, kandi ari iwabo w’imyuzure.

Imwe mu mpamvu zatumaga abaturage batiyongera cyane ngo batangire kubura aho guhinga no gutura, ngo kuboneza urubyaro byarikoraga bitewe n’umuco wo gukunda umurimo.

Abantu bo hambere birindaga kuryamira kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, kuko ari cyo gihe kizwi ko igitsina cy’umugabo kiba cyahagurutse, agakeneye gutera akabariro.

Nta mukobwa watahaga ijoro nk’abubu bikinga ijoro bagasambana; ndetse aho kubonanira kw’abakobwa n’abahungu habaga ari hake cyane, ku buryo baburaga umwanya wo guteretana no kuba inkorabusa.

Hambere kandi umuryango wakurikizaga umwana uri mu kigero cy’imyaka ine byibuze, kuko umugabo yabaga yaragiye guhakwa i Bwami, umugore nawe yabaga akitswe n’imirimo myinshi, ndetse agendera ku mahame y’umuco wamutozaga kudaca inyuma uwo bashakanye.

Mukangoga utuye mu karere ka Nyarugenge.
Mukangoga utuye mu karere ka Nyarugenge.

Kera bahunikaga mu mitiba no mu bigega kugeza ibindi biribwa byeze, kandi baryaga bike bakirinda umurengwe no kwirara; ariko ab’ububu ngo inzara itangira kubica hadashize kabiri bejeje.

Mu bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ibiza ku isonga mu kwica abaturage no guhungabanya ubukungu bw’igihugu, biraturuka ku mvura nyinshi igwira rimwe ikangiza byinshi, igakurikirwa n’amapfa abuza abantu guhinga bakicwa n’inzara.

Muri iki gihe abasaza bagaragaza impungenge z’uko imvura itaracika neza, bitewe n’uko impeshyi itarimo imbeho nyinshi mu gitondo.

Fabrice Mugabo ukora mu mushinga w’ubumenyi ku mihindagurikire y’ibihe muri REMA, avuga ko iki kigo kizaha agaciro ibitekerezo by’abasheshe akanguhe kirimo kwegeranya hirya no hino mu gihugu, kikazabibika ndetse kikanakoresha byinshi muri byo, kuko bifite aho bihuriye n’ukuri kugenwa na siyansi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho! amazina yange nitwa emmanuel,nkaba nanjye ndi umwe mubashyigikiye igikorwa cyiza REMA yatangije cyokwegera basheshe akanguhe bakatura inama kubirebanye niteganya bihe!NIBYIZA KANDI BIRASHIMISHIJE KANDI KOKO BIRAAKWIYE ! DUCYENEYE IBITECYEREZO BYA BASOGOKURU! MURAKOZE

MUSENGIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Je souhaite contribuer car j’ai fait des études d’écologie et environnement en Algérie là où j’ai eu un diplôme d’Ingénieur d’Etat et j’était major de la promotion après avoir fait un stage dans la mairie de la ville de Kigali sur l’impact de la décharge de Nyanza. Actuellement je suis à la fin de mon stage en master 2 environnement et droit en France.J’espère que ma contribution vous sera utile.
 Pour lutter contre le changement climatique il faudra veiller aux émissions de gaz à effet de serre mais cela peut ne pas suffir car l’environnement n’a pas de frontière donc on peut avoir les influences des pays voisins ou du monde entier.
 Pour lutter contre les inondations il faudra faire un plan de prévention des risques d’inondations en décrivant les zones à risques afin d’entreprendre les mesures de prévention et même si possible faire un plan de gestion de risques d’inondation.
Ces mesures peuvent être par exemple la création de fossés pour recueillir et drainer l’eau, avec plantations d’arbres ou arbustes autour; la création des mares ou plans d’eau ou retenus collinaires en aval de la zone à risques pour retenir l’eau acheminées par les fossés...; créer des haies, des alignements d’arbres, des talus ...; il faut entretenir les berges des cours d’eau en laissant une distance de 5 m au minimum et en faisant des plantations d’arbres ou arbustes dans cette distance. il faut veiller aux types de plantations car certaines espèces végétales sont consommatrices de grosses quantités d’eau or l’eau est une ressource pour la vie....

aloysie manishimwe yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka