REMA irasaba abatuye mu birwa biri mu kiyaga cya Burera kwimuka

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kirasaba abaturage bo mu karere ka Burera batuye mu birwa biri mu kiyaga cya Burera kwimuka bakajya gutura hakurya y’ikiyaga kuko aribwo bazagerwaho n’iterambere mu buryo bworoshye.

Mu gushishikariza abo baturage kwimuka ku birwa batuyeho, Rose Mukankomeje, umuyobozi wa REMA, abereka ko gukomeza kuba mu mazi ahantu hatagera ibikorwa remezo bibasubiza inyuma kandi Leta y’u Rwanda yifuriza Abanyarwanda bose iterambere.

Ngo ahantu hatari ishuri, hatari ivuriro, hatari isoko cyangwa se ngo habe hari abashinzwe kubungabunga umutekano ntabwo Abanyarwanda bakwiye kuhatura; nk’uko Mukankomeje akomeza abisobanura.

Umuyobozi wa REMA asaba abatuye ku birwa biri mu kiyaga cya Burera kwimuka bakajya aho bazagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.
Umuyobozi wa REMA asaba abatuye ku birwa biri mu kiyaga cya Burera kwimuka bakajya aho bazagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Agira ati “Icyo twifuza ni uko mwakwegera abandi, ukotsa ikigori ukobano ukigura, ukagurisha Me2u ukabona uyigura, ukagira butike ukabona ugufasha, niho tuzakira tukava mu bukene. Umwana wawe ari i Kigali cyangwa i Musanze, imvura ikagwa ubwato ntibwambuke yasubirayo akagenda. Ariko uri ahantu hashoboka yafata moto akaza akakugeraho…

Kiriya kirwa tukivuyeho twahashyira agahoteli keza. Ako gahoteli namwe mwajya mugenda mukajya kunywayo Fanta. Bazana n’amafaranga, basora (ba nyir’iyo hoteli). Na ba bashoramari n’abaterankunga, yabona naho aruhukira. Ariko naza ntabone aho arara, ntabone aho anywera Fanta, ntabwo azagaruka.”

Umuyobozi wa REMA arasaba abayobozi b’akarere ka Burera kwegera abaturage bagomba kwimurwa bakabahwiturira kwimukira hakurya y’ikiyaga aho bazagezwaho amazi, amashanyarazi ndetse n’ibindi bikorwa remezo mu buryo bworoshye kuko kubigeza ku birwa batuyeho byagorana kandi bigahenda.

Ikirwa cya Munanira gituwe n'imiryango 26. Yose isabwa kwimuka ikajya hakurya y'ikiyaga aho izagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.
Ikirwa cya Munanira gituwe n’imiryango 26. Yose isabwa kwimuka ikajya hakurya y’ikiyaga aho izagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Tariki 02/10/2014, ubwo hatangizwaga umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Burera ndetse n’inkengero zacyo, umuyobozi wa REMA yavuze ko bazabanza kubaka inzu zigera kuri 56 zizatuzwamo abazaba barimuwe mu birwa ndetse no mu nkengero z’ikiyaga. Ngo izo nzu nyuma zizongerwa.

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gushaka ubutaka buri ahantu hameze neza hazubakwa izo nzu.

Umuyoboxi w’akarere ka Burere, Sembagare Samuel, avuga ko ibyo basabwa bazabishyira mu bikorwa bidatinze kuburyo guhera mu cyumweru, cyatangiye tariki ya 06/10/2014, bazatangira gushaka ndetse no gukora neza aho abazimurwa mu birwa bazatuzwa.

Agira ati “Abatuye mu birwa twabaganirijeho, kandi turatekereza ko bazatura kuri site iri mu murenge wa Rugarama. Kuko bafiteyo amasambu. Ariko tuzashaka site nziza kugira ngo bariya baturage bave mu birwa.”

Ikirwa cya Bushongo cyo gituweho n'imiryango 70. Nta bikorwa remezo biri kuri icyo kirwa.
Ikirwa cya Bushongo cyo gituweho n’imiryango 70. Nta bikorwa remezo biri kuri icyo kirwa.

Mu kiyaga cya Burera harimo ibirwa bitatu bituwe n’abaturage. Imiryango ituye ku birwa bibiri gusa, aribyo Bushongo na Munanira niyo izimurwa kuko ariyo itagerwaho n’ibikorwa remezo. Ikirwa cya Bushongo gituwe n’imiryango 70 naho ikirwa cya Munanira gituwe n’imiryango 26.

Gahunda yo kwimura iyo miryango yahereye mu myaka yatambutse ivugwa ariko ntishyirwe mu bikorwa kubera ko abaturage batemeraga uburyo bwo kwimurwa bakajya gutura hakurya y’kiyaga ubundi bakajya bagaruka ku birwa guhinga imirima yabo.

Ngo bigenze gutyo imyaka yabo yajya yibwa n’ibisambo biba biri mu kiyaga cya Burera nijoro. Icyo bifuzaga ngo ni uko haza abashoramari bakabagurira ubutaka. Ibyo nabyo byaje kwanga kuko ngo abashoramari baje batangaga amafaranga make, abo baturage barayanga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ikirwa cya cyuza ko basa n’abakijyaniye ubusa bagihaye (karabayinga) agihaye umuzungu ufite la paillote i musanze

mugenzi yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka