Nyamasheke: Komite y’akarere ishinzwe gucunga Ibiza itegerejweho byinshi

Komite y’akarere ka Nyamasheke ishinzwe gucunga Ibiza itegerejweho guhindura byinshi mu mikorere yayo, nyuma yo guhugurwa ku kurwanya Ibiza, yagenewe na Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza (MIDIMAR).

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08/06/2012, nibwo iyi Komite yasoje amahugurwa y’iminsi ibiri, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kunoza imikorere mu rwego rwo gucunga ibiza.

Gatete Catherine, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe ukuriye komite yo gucunga ibiza mu karere, yavuze ko bungutase ubwenge kuko kuva iyo komite yajyaho nta mahugurwa bari barigeze babona, ajyanye n’inshingano zabo.

Yavuze ko ahanini Ibiza bigaragara mu karere ka Nyamasheke bishobora gukumirwa, asaba bagenzi be kubyitwararika bigakumirwa kare.

Fernande Nyiransabimana ushinzwe imenyekanisha n’imicungire y’ibiza muri MIDIMAR, yavuze ko ayo mahugurwa azongera umusaruro mu mikorere ya komite zishinzwe gucunga Ibiza mu turere kuko mbere babikoraga batabizi neza kuko nta mahugurwa bari barahawe.

Yavuze ko aya mahugurwa azabakangura bakibuka kurushaho kunoza imikorere ukaba n’umwanya wo gufatira ingamba hamwe bakanungurana ibitekerezo n’ibibazo bahura nabyo mu rwego rwo kunoza imikorere mu gucunga ibiza no gutabara abaturage ku gihe.

Abitabiriye amahugurwa basabye ko hajyaho ingengo y’imari igamije gucunga Ibiza mu turere, hagateganywa mbere y’igihe ibikoresho byakwifashishwa mu gihe habaye Ibiza.

Basabye kandi ko hakorwa amahugurwa ahagije mu birebana no gucunga Ibiza, hagashyirwaho uburyo bwo kurinda inkuba ahantu hahurira abantu benshi kuko zikunze kugaragara mu karere n’ibindi byabafasha kuzuza inshingano zabo.

MIDIMAR itanga ubutumwa ivuga ko buri wese akwiye kumva ko gucunga Ibiza bimureba kandi bagaharanira kwirinda bakumira Ibiza mbere y’igihe kuko biruta kuzahangana n’ibiza byabaye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka