Nyamagabe: Umuganda rusange wahujwe no gutangira icyumweru cy’ibidukikije
Umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Gatanu wabaye tariki 25/05/2013 wahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije kizarangira tariki 05/06/2013 gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tekereza, Urye unibuka kuzigama”.
Uyu muganda wabereye mu murenge wa Nkomane wakozwe abaturage baca imirwanyasuri ku musozi wo mu kagari ka Nyarwungo hanatangirwamo ubutumwa bujyanye n’icyumweru cyo kubungabunga ibidukikije, banasobanurirwa ibikorwa bizibandwaho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yasabye abaturage kuzirikana uruhare rw’ibidukikije kugira ngo haboneke ibitunga abantu, ndetse n’ingaruka gusesagura ibiribwa bigira ku bidukikije, bityo bagaharanira kubibungabunga, bakanahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Abaturage kandi basabwe kumenya guhitamo amafunguro bafata atuma bagira ubuzima bwiza, bakagabanya isesagura ry’ibiribwa bakagira n’imyitwarire n’imibereho ijyanye no gukoresha umusaruro mu buryo burambye.
Muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa bigamije kugabanya ingaruka ku bidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitewe no kwangiza umusaruro w’ibiribwa, n’ibikorwa bigamije kugabanya ingaruka ku bidukikije no ku buzima bw’abantu bitewe no kurya nabi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye abaturage bari bitabiriye umuganda kuzitabira ibikorwa bitandukanye bizakorwa muri iki cyumweru kandi bagatanga umusaruro ugaragara.
Uyu muganda kandi wanatangiwemo ubutumwa bujyanye no kwitegura neza amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda, ndetse ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bakaba basabwe kwitabira gahunda yo kubapimisha iteganijwe mu minsi iri imbere ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|