Nyamagabe: Imirenge yari mu kato ko gusarura amashyamba yakomorewe

Nyuma y’amezi atatu imirenge ya Kitabi na Kamegeri yari imaze mu kato ko gusarura no gucuruza ibikomoka ku mashyamba, ubu yakuwe muri ako kato nyuma y’uko igaragaje ubushake mu gukora iyo mirimo harengerwa ibidukikije kandi bubahiriza amabwiriza abigenga.

Umurenge wa Kitabi washyizwe mu kato nyuma y’uko abaturage bakoraga umwuga wo gutwika amakara bigabizaga pariki y’igihugu ya Nyungwe bagatemamo ibiti, naho uwa Kamegeri wahagaritswe gusarura amashyamba kubera abaturage bigabiza amashyamba yo mu bisi bya Huye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko uyu mwanzuro wigishije abaturage cyane kuko aribo bafashe iya mbere mu gushyiraho ingamba zo gukumira abangiza amashyamba, bityo bakaba bagaragaza ubushake bwo kubikumira kandi mu gihe kirambye.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “Byaranabigishije cyane kuko za ngamba zo gukumira no kugabanya abangiza amashyamba abaturage ubwabo nibo bazishyiriyeho mu buryo burambye.

Mu murenge wa Kitabi ndetse na Kamegeri abaturage bishyize hamwe ngo bakorere muri koperative umurimo wo gucuruza ibikomoka ku biti, ndetse banashyizeho abantu bashinzwe gufatanya n’izindi nzego gucunga umutekano wa Pariki ya Nyungwe.”

Bumwe mu buryo burengera ibidukikije abaca amakara bahuguwe gukoresha.
Bumwe mu buryo burengera ibidukikije abaca amakara bahuguwe gukoresha.

Aba baturage kandi biyemeje kujya batwika amakara mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije nk’uburyo bwa Gakondo, bakaba baranahawe amahugurwa atandukanye.

Ubuyobozi ngo buzakomeza kubakurikiranira hafi kugira ngo izo ngamba zafashwe bazabashe kuzishyira mu bikorwa, bityo batazateshuka bagasubizwa mu kato kandi nabo baba bakeneye kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi babikesha umurimo bakora.

Muri aya mezia atatu ngo akarere kigishije aba baturage uko bakora umwuga wabo bitari mu kajagari, ndetse nabo bakerekana uruhare rwabo mu kunoza uyu murimo kandi ngo bakaba barabikoze, ubu igihe kikaba kigeze ngo bakomeze imirimo yabo.

Ati: “Muri aya mezi atatu harimo kwigisha ndetse nabo bakagaragaza uruhare rwabo. Ibi byose babashije kubikora ku buryo twumva ubu ari umwanya mwiza wo kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo bibinjiriza amafaranga, byinjiza amafaranga mu gihugu kandi biba bikenewe n’abantu bose”.

Urwego rukurikiranira hafi amashyamba (Forest Task force) mu karere ka Nyamagabe rwasabwe kuzasura iyi mirenge rukareba uko izo ngamba zishyirwa mu bikorwa kandi rugaharanira ko umutekano wayo wabungwabungwa.

Uyu mwanzuro wo gukomorera iyi mirenge wafatiwe mu nama y’umutekano y’akarere yaguye yateranye kuri uyu wa mbere tariki 28/01/2013, kuko indi nkayo yateranye tariki 02/10/2012 ariyo yari yafashe umwanzuro wo kuyihagarika.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka