Nyamagabe: Ikimoteri kiri kubakwa mu mujyi kizatanga akazi ku bantu 500

Ikimoteri rusange kiri kubakwa mu mujyi wa Nyamagabe gitegerejweho kuzatanga umusaruro utandukanye harimo kunoza isuku, kubyaza umusaruro imyanda inyuranye ikorwamo amakara ndetse no gutanga akazi ku bantu benshi bo mu byiciro bitandukanye.

Umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyamagabe, Karemera Jean de Dieu atangaza ko abantu bagera kuri 500 aribo bazabona akazi muri iki kimoteri haba mu kwegeranya imyanda, kuyitwara, kuyivangura ndetse no kuyibyazamo amakara.

Iki kimoteri biteganijwe ko kizuzura mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa gatanu kigahita gitangira gukoreshwa, kizaba kigizwe n’aho bazajya barobanurira imyanda, aho bazajya bayumishiriza ndetse hakaba n’inyubako zizashyirwamo imashini zizifashishwa mu kuyibyazamo amakara.

Inyubako zizakorerwamo imirimo yo kubyaza imyanda umusaruro.
Inyubako zizakorerwamo imirimo yo kubyaza imyanda umusaruro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atangaza ko iki kimoteri kizagira uruhare mu guteza imbere abaturage kuko bazagira akazi gahoraho kabinjiriza amafaranga bityo bakareka indi mirimo itabahaga umusaruro ufatika.

Aha atanga urugero ku basigajwe inyuma n’amateka batuye mu kagari ka Nyabivumu bari batunzwe no kwikorera imizigo itandukanye wasangaga bicara aho abakeneye abakozi babasanga bahaye izina ryo kuri 40, bakaba ari bamwe mu bazaherwaho bahabwa imirimo.

Umuyobozi w’akarere akomeza atangaza ko hari abanyeshuri barangije muri kaminuza bize ibijyanye n’ubutabire n’ibidukikije bamaze kugirana amasezerano akaba ari bamwe mubazafasha mu kubyaza iyi myanda umusaruro, bityo bakaba banarwanyije ubushomeri mu barangije za kaminuza.

Byitezwe ko imirimo nitangira abantu 500 bazabona akazi.
Byitezwe ko imirimo nitangira abantu 500 bazabona akazi.

Abagore batandukanye bavuye mu mwuga w’uburaya basanzwe bakora isuku mu mujyi wa Nyamagabe nabo ngo ntibazasigara inyuma kuko bazahabwa imirimo muri iki kimoteri kizakora nk’uruganda rw’amakara, ndetse n’urubyiruko rukazitabwaho.

Iki kimoteri kizajya gishyirwamo imyanda iturutse mu mujyi wa Nyamagabe, muri santere y’ubucuruzi ya Kitabi ndetse n’iya Gasarenda, ndetse bakaba banayikura ahandi kugira ngo babone uko bakora amakara ahagije.

Imirimo yo kubaka iki kimoteri yatangiye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2012, ikaba izarangira mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 2013 hamaze no gushyirwamo imashini kigatangira gukora, kikazatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 257.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka