Nyamagabe: Hagiye kubakwa ikimoteri rusange kizatwara miliyoni 316

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko mu minsi mike haraba hatangiye imirimo yo kubaka ikimoteri rusange kizatwara amafaranga miliyoni 316.

Kimwe n’indi mijyi yo mu turere tw’u Rwanda,umujyi wa Nyamagabe urimo uratera imbere buhoro buhoro aho abaturage bari kugenda biyongera ndetse hakubakwa n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Gusa nyamara baturage bo muri uyu mujyi bari bamaze iminsi binubira kuba nta hantu hagenewe kumena imyanda hahari.

Kugeza ubu imyanda itandukanye yo muri uyu mujyi imenwa mu mukingo uri hafi y’aho abagenzi bategera imodoka mu mujyi wa Nyamagabe. Uretse kuba aha hantu hegereye ingo zitandukanye, nta kimoteri gihari ndetse nta n’ikindi gihari kigaragaza ko hagenewe kumenwa imyanda.

Bamwe mu baturage baturiye aha hantu hamenwa imyanda batangarije Kigali Today ko bafite impungenge z’iyi myanda.

Umwimana Claire utuye nko muri metero 50 uvuye ahamenwa iyi myanda,yagize ati “ Urebye ntabwo ari isuku. Ingaruka kandi nazo zirahari tuvuge niba nk’abana bagiyemo bashobora gukuramo indwara zimwe na zimwe.”

Bamwe mu baturage bari bahangayikishijwe n'ingaruka zaturuka ahasanzwe hamenwa imyanda.
Bamwe mu baturage bari bahangayikishijwe n’ingaruka zaturuka ahasanzwe hamenwa imyanda.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buratangaza ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti kuko mu minsi mike haraba hatangiye kubakwa ikimoteri rusange kidasanzwe. Iki kimoteri kizajya kinakorerwamo imirimo yo gutunganya imyanda ku buryo izajya ibyazwamo umusaruro.

Mugisha Philbert, umuyolbozi w’akarere ka Nyamagabe, yagize ati “Abari bamaze iminsi bifuza ikimotei twababwira ko bashonje bahishiwe. Uretse kubazanira ikimoteri ahubwo tugiye no kubaha imirimo kuko ikimoteri kizajya kinakorerwamo imirimo yo guhindura imyanda ikabyazwa umusaruro.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kimoteri izakorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere ni icyo kubaka ikimoteri n’ikindi cyiciro kijyanye n’imirimo yo gutunganya imyanda ikabyazwa umusaruro.

Icyiciro cya mbere giteganyijwe kuba cyarangiye muri Kamena 2013 naho ikindi cyiciro kikazaba cyarangiye muri Kamena 2014.Ibi byiciro byombi bikazatwara miliyoni 316 z’amanyarwanda.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka