Nyamagabe: Hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryigisha kurengera ibidukikije

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo, tariki 26/09/2013 hafunguwe ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije (KCCEM) mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Rica Rwigamba yatangaje ko ari ishema kuba iri shuri rifunguwe ku mugaragaro ngo kuko ryatangiye ari umushinga muto, ariko ukaba uvuyemo igikorwa kinini.

Bazamuye ibendera rya KCCEM.
Bazamuye ibendera rya KCCEM.

Rwigamba yatangaje ko iri shuri ryashyiriweho kwigisha abakozi bafite ubushobozi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima dore ko abenshi babikoragamo batari barabihuguriwe.

Ati “Iri shuri ryagiyeho hagamijwe kuziba icyuho cyagaragaraga ku bakozi bakora mu micungire y’ibidukikije muri rusange n’ibyanya bikomwe mu buryo bw’umwihariko, aho abenshi batari barahuguwe mu mirimo bakora, ndetse no kuba umuyoboro w’amahugurwa yose dutanga mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije”.

Umuyobozi wa KCCEM, Richard Nasasira, yavuze ko iri shuri ritangira gutanga amasomo mu mwaka wa 2008 ryatangiranye n’abanyeshuri 14 baturutse mu bakozi bakoraga mu mapariki 6 yo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Nyuma yaho hafashwe ikindi cyiciro ubu bakaba bari mu nzego z’ubuyobozi z’amaparike mu bihugu byabo, ndetse iterambere rigaragara mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije hakaba harimo umusanzu wa KCCEM.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Engineer Albert Nsengiyumva, n'abandi bayobozi bafungura KCCEM ku mugaragaro.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Engineer Albert Nsengiyumva, n’abandi bayobozi bafungura KCCEM ku mugaragaro.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Engineer Albert Nsengiyumva, wafunguye iri shuri ku mugaragaro, yavuze ko Abanyarwanda aribo bakwiye gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije no kubibyaza umusaruro, dore ko ubukerarugendo buza mu byinjiriza umutungo munini igihugu.

Nsengiyumva yavuze ko hakwiye kurebwa uburyo iri shuri rikuru ryakongererwa ubushobozi maze mu myaka nk’itanu iri imbere rikagera ku rwego mpuzamahanga.

KCCEM (Kitabi College of Conservation and Environmental Management) yatangiye gutanga ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu mwaka wa 2008, ubu rikaba ritanga impamyabumenyi zemewe na Leta mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza mu kubungabunga ibidukikije no gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka