Nyamagabe: Buri wese arasabwa kuba ijisho rya Leta mu guhangana n’ikoreshwa ry’amashashi

Mu muganda rusange ngarukakwezi wakozwe kuwa gatandatu tariki 26/01/2013, abawitabiriye basabwe kugira uruhare rugaragara mu kunoza isuku by’umwihariko kurwanya ikoreshwa ry’amashashi kuko yangiza ibidukikije.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yabisabye abaturage b’umurenge wa Gasaka uherereyemo umujyi wa Nyamagabe, nyuma y’umuganda bakoze basibura inzira z’amazi no gukura ibyatsi ku muhanda w’amabuye ugana ku kibuga cy’umupira i Nyagisenyi.

Umuyobozi w’akarere yabwiye abaturage ko mu rwego rwo guha isura nziza umujyi wabo bakwiye kuwugirira isuku, bakarwanya amashashi kandi abacuruzi basabwe gufata iya mbere kuri uru rugamba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize ati: “Abacuruzi twagira ngo dufatanye kwamagana burundu ikoreshwa ry’amashashi”.

Abaturage bakora umuganda.
Abaturage bakora umuganda.

Mu murenge wa Gasaka ubu hari kubwakwa ikimoteri rusange kizajya gikusanyirizwamo imyanda iturutse mu mujyi wa Nyamagabe ndetse ikaba izajya inabyazwa umusaruro ikorwamo amakara, mu kwezi kwa gatandatu kikazaba cyaruzuye nk’uko umuyobozi w’akarere yabitangaje.

Kurwanya ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amashashi byatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2004 nyuma y’aho bigaragaye ko yangiza ibidukikije, ndetse muri 2008 haza gushyirwaho itegeko ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi akozwe muri pulasitiki mu Rwanda.

Ibi byatumye u Rwanda rubarirwa mu bihugu bifite isuku ndetse runahabwa n’ibihembo; ibyahawe umukuru w’igihugu n’ibyahawe umujyi wa Kigali.

Abitabiriye umuganda kandi bamenyeshejwe gahunda iri gukorwa yo kwandika Simukadi (sim card) kuri ba nyirazo mu rwego rwo guca ibyaha byakoreshwaga terefoni zigendanwa banasabwa kuzabyitabira, kuko abatazabikora simukadi zabo zizakurwa ku murongo.

Ababyeyi bafite abana bari ku rugerero basabwe kutabaca intege ahubwo bakabashyigikira kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere igihugu.

Abaturage mu biganiro nyuma y'umuganda.
Abaturage mu biganiro nyuma y’umuganda.

Abaturage bamenyeshejwe ko bari mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubutwari bizajyana no kwizihiza umunsi w’intwari uba tariki ya mbere z’ukwezi kwa gashyantare buri mwaka.

Hanabaye umuhango wo gusohora ikinyamakuru cy’abakobwa kitwa “Ni Nyampinga” nimero ya gatandatu nyuma yo kuganira ku ruhare rw’abakobwa mu iterambere ry’igihugu, uko ababyeyi bagomba kubafasha no kubaba hafi ndetse n’aho bagomba gushyira ingufu mu kubatera ingabo mu bitugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka