Nyamagabe: Abahigi baratungwa agatoki mu gutwika ishyamba rya Nyungwe

Nyuma y’iminsi ibiri inkongi y’umuriro itwitse ishyamba rya Nyungwe ku buso burenga hegitari imwe, ubuyobozi bwatunze agatoki abahigi ko baba aribo nyirabayazana w’iyi nkongi.

Inkongi iherutse ni iyafashe iri shyamba mu kagari ka Munini ko mu murenge wa Buruhukiro aho iyi nkongi yatwitse ishyamba riri ku buso bwa hegitari imwe n’igice.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buruhukiro, Manirarora Paul, yatangaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n’abahigi bari guhiga muri iri shyamba.

Manirarora yatangaje bimwe mu bimenyetso byerekana ko iyi nkongi yatewe n’abahigi ari imishito bahasanze. Ati “Twahasanze imishito itunzeho inyama bigaragaza ko ari abahigi abashobora kuba barahokerezaga inyama”.

Manirarora kandi yatangaje ko nta nkongi yari iherutse muri uyu murenge kuko iyi ariyo ya mbere ihagaragaye muri uyu mwaka. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buruhukiro yibukije abaturage ko batemerewe kwinjira muri iri shyamba.

Yagize ati “Twongeye kwibutsa abaturage ko kizira kikaziririzwa kwinjira muri Nyungwe”.

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba kimeza manini muri Afurika.
Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba kimeza manini muri Afurika.

Mu nama yabaye tariki 07/06/2012 yahuje ubuyobozi bwa parike ya Nyungwe n’abayobozi b’inzego z’banze, Rugerinyange Louis, umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yasabye abayobozi gukangurira abaturage kwirinda icyateza inkongi icyo aricyo cyose cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.

Ni kenshi abayobozi batandukanye, baba ab’inzego za Leta cyangwa aba parike ya Nyungwe bakunze gusaba abaturage kwirinda kwangiza iri shyamba cyane cyane birinda inkongi y’umuriro.

Imibare igaragaza ko inkongi z’umuriro zangiza parike ya Nyungwe zigenda zigabanuka. Muri 2011 hahiye hegitari imwe mu gihe mu mwaka wa 2010 hari hahiye hegitari zisaga 653.

Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ni rimwe mu shyamba ya kimeza amaze imyaka myinshi muri Afurika rikaba rizwiho kubamo amoko menshi y’inyoni. Iyi pariki ifite ubuso bungana na kilometer kare 1019.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka