Nyabihu: Kudafata amazi ku mazu no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bihungabanya ibidukikije

Bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije mu karere ka Nyabihu harimo icyo kudafata amazi amanuka ku mazu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bukorwa muri tumwe mu duce tw’aka karere.

Umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu, Nabimana Jean de Dieu, avuga ko ko mu bihe by’imvura amazi amanuka ku mazu ari menshi agateza amasuri n’inkangu aho anyuze hose ndetse akagenda anangiza.

Bitewe n’uko akarere ka Nyabihu ari ak’imisozi kandi ugasanga abantu batuye mu misozi, aya mazi amanukana ingufu nyinshi, akangiza byinshi. Kuri iki kibazo, uyu mukozi wa REMA akaba avuga ko hateganijwe amahugurwa Minisiteri y’umutungo kamere izakoresha mu buryo bwo gukoresha ibigega bifata amazi ku baturage.

Aya mahugurwa ateganijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, aho avuga ko ashobora kuzahindura byinshi, abaturage bakitabira gufata amazi ku mazu.

Umubare w'amazu afite uburyo bwo gufata amazi mu karere ka Nyabihu uracyari muto.
Umubare w’amazu afite uburyo bwo gufata amazi mu karere ka Nyabihu uracyari muto.

Abaturage babishoboye bazahabwa inguzanyo yo kugura ibigega byo gufata amazi bakazagenda bishyura binyuze muri FINABANK na AQUASAN Ltd.

Ikindi kibazo gihangayikishije ni abacukura amabuye y’agaciro mu buryo. Mu kuvugutira umuti iki kibazo, hateganywa gutegura amahugurwa n’inama ku bacukura amabuye y’agaciro.

Umukozi wa REMA avuga ko aya mahugurwa n’inama zizaba zigamije gusobanurira abakora ibyo bikorwa, ingaruka mbi bigira ku bidukikije kandi bakongera kwibutswa ibihano bigenerwa uwinangiye akagumya kubikora.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe nabwo buri mu bihungabanya ibidukikije.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe nabwo buri mu bihungabanya ibidukikije.

Bazanasabwa kwibumbira mu makoperative bagasaba ibyangombwa bakabikora mu buryo bwemewe. Imirenge ikunze kwibasirwa n’ubucukuzi butemewe ni Rambura, Jomba,Karago na Muringa.

Inzego z’ibanze, abaturage ndetse n’abandi bakunda ibidukikije barasabwa gukumira bene ibyo bikorwa byangiza ibidukikije no kuba ijisho mu kubirinda ndetse no gutanga amakuru ku bakora bene ibyo bikorwa byangiza ibidukikije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka