Nyabihu: Hatangijwe umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe uzatwara miliyari 7

Umushinga RBV3CBA wo mu kigo k’igihugu cy’umutungo kamere mu Rwanda, uje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu mu turere twa Nyabihu na Musanze. Ibikorwa by’uyu mushinga bikazakorerwa mu mirenge 8, harimo 7 yo mu karere ka Nyabihu n’umurenge 1 wo mu karere ka Musanze.

Uyu mushinga waje muri utu turere bitewe n’uko twakunze kugaragaramo ingaruka nyinshi ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, nk’ibiza bitandukanye, inkangu, isenyuka ry’amazu, imyuzure yibasiraga imyaka y’abantu n’ibindi nk’uko; Nshuti Theophile Agronome w’uyu mushinga wanakunze gukorera muri utu turere abivuga.

Uyu mushinga uzamara imyaka 4, uhereye muri uyu mwaka wa 2014 kugeza mu wa 2017, uzibanda cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije nko gukora amaterasi ndinganire, kubungabunga imigezi n’ibishanga, gufasha abaturage gukora indi myuga itari ubuhinzi, kubakira imiryango igera kuri 200 y’abakuwe mu manegeka n’ibindi; nk’uko Muhawenimana Abed Cherif ushinzwe imishinga n’iterambere ry’amakoperative mu mushinga RV3CBA, abivuga.

Muhawenimana Abed Cherif umwe mu bakozi b'umushinga RV3CBA uzakorera mu turere twa Nyabihu na Musanze.
Muhawenimana Abed Cherif umwe mu bakozi b’umushinga RV3CBA uzakorera mu turere twa Nyabihu na Musanze.

Yongeraho ko uyu mushinga wa Leta y’u Rwanda yakoze ikawunyuza kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere “Rwanda Natural Resources Authority”, ugamijwe gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe byakunze gushegesha uturere twa Nyabihu na Musanze.

Uyu mushinga uzakora ibikorwa bitandukanye byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ukaba mubyo ugamije harimo guharanira ko abaturage bo mu duce twa Nyabihu na Musanze batazongera guhura n’ingaruka nk’izo z’ibiza n’imihindagurikire y’ibihe, byakunze kuhagaragara mu myaka ishize.

Iyi akaba ariyo mpamvu,mu itangira ry’uyu mushinga RV3CBA muri utu turere,hanakozwe amahugurwa y’iminsi 4,ku baturage basaga 80 bategerejweho kuba abakangurambaga b’abandi mu mirenge yabo barimo 13 bo mu karere ka Musanze naho abandi basigaye bakaba ari abo mu karere ka Nyabihu.

Uyu mushinga watangiriye ku mahugurwa ku guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Uyu mushinga watangiriye ku mahugurwa ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Nahimana Esperance wo mu karere ka Nyabihu na Kanyamahoro Prosper wo mu karere ka Musanze, ni bamwe mu baturage bahuguwe mu minsi ine n’umushinga RV3CBA, banategerejweho kuba abakangurambaga b’abandi.

Aba baturage bombi banasanzwe bafasha abaturage muri zimwe muri gahunda za Leta mu duce bakomokamo, bavuga ko bize byinshi birimo uburyo bwo kurwanya isuri, gukora amaterasi ndinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe kubungabunga ibidukikije, gufata neza imigezi, ibiyaga n’ibishanga n’ibindi.

Amasomo menshi bahawe mu mahugurwa basoje kuri uyu wa 01 Kanama 2014, bavuga ko bazayakangurira abandi bityo bikazatuma abaturage babasha kurwanya ibiza no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abahuguwe n'umushinga RV3CBA bazanaba abakangurambaga b'abandi mu kubungabunga ibidukikije.
Abahuguwe n’umushinga RV3CBA bazanaba abakangurambaga b’abandi mu kubungabunga ibidukikije.

Bavuga kandi ko binyuze mu bukangurambaga bazaha abaturage no kuba intangarugero aho batuye,bazarushaho kuba umusemburo mu guharanira ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu turere twa Musanze na Nyabihu zaba amateka, maze bagatura mu turere tuzira Ibiza, inkangu, imyuzure n’izindi ngaruka.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Mukaminani Angela hamwe n’abaturage bitabiriye amahugurwa y’umushinga RV3CBA bakaba banaboneraho gushimira Leta y’u Rwanda yatekereje gushyiraho umushinga uzafasha abaturage guhangana n’ibibazo nk’ibyo by’imihindagurikire y’ibihe, bagatekereza no kuwerekeza mu turere twa Nyabihu na Musanze twakunze kwibasirwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

koko nibyo kubera ko igihugu cyacu ahanini kigendera kubuhinzi kandi iyo ibihe byagenze nabi byahindaguritse ni umusaruro urabura kandi ariwo abaturage igice kinini kiba gitegerejeho amakiriro , ni ingenzi rero koko ko imihandurikiye yigihe yagira uko yitabwaho kugirango bitazajya bigira ingaruka kubuhinzi bwacu

nzaramba yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

inzego bireba zigire hamwe uko zafasha abanyarwanda guhangana n;imihindagurikire y;ibihe maze ingaruka byari kutugiraho zishire burundu

gatambira yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

ndabona uyu mushinga nukorwa neza uzagirira akamaro abaturage batuye muri iyo mirenge kuko ndabona ari munini cyane gusa baibande mu kuntu hakumirwa biriya biza bhitana ubuzima bw’abaturage.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka