Ngororero: Ubucukuzi bw’amabuye yo kubakisha bibangamiye ibidukikije
Ubucukuzi bw’amabuye akoreshwa mu bwubatsi bwagaragaye nk’ikindi kibazo kibangamiye ibidukikije mu karere ka Ngororero hamwe n’uturere buhana imbibe nka Rutsiro na Nyabihu.
Bamwe mu baturage baturiye ibirombe bicukurwamo ayo mabuye bavuga ko ubucukuzi bukorwa batitaye ku kubungabunga ibidukikije kuko batema ibiti, ndetse itaka baba bakuye muri iyo myobo ntibarisubiranye maze rigatwarwa n’amazi ku gihe cy’imvura.
Uretse ibyo kandi, ngo urusaku rw’intambi zikoreshwa rimwe na rimwe iyo bamena amabuye rubagiraho ingaruka cyane cyane ku bana bato kuko bataba bamenyeshejwe ko izo ntambi ziri buturitswe.
Abacukura amabuye ku buryo bwemewe n’amategeko ndetse bafite n’ibyangombwa bitangwa n’akarere ngo sibo mbogamizi ikomeye nk’uko umukozi w’akarere ushinzwe ibidukikije aherutse kubidutangariza.
Sebitereko avuga ko hari n’abaturage bagurisha amabuye ariko batazwi abo bakaba aribo bangiza ibidukikije n’ibikorwa remezo kuko akenshi ayo mabuye bayashaka ahegereye umuhanda kandi nta bushobozi bafite bwo kuyacukura uko bikwiye.
Abo baturage bayagurisha n’abayajyana kubaka cyangwa bakayubakisha ubwabo dore ko amabuye yo kubaka anahenze muri aka karere; metero kare imwe bakunze kwita isiteri igura amafaranga 6000.
Kubera amikoro make y’abaturage bashaka kubaka, usanga bashotse ahantu hose cyane cyane mu migezi batoramo amabuye kandi yabuzaga amazi gutembana itaka ryinshi maze bakaba bahaye icyuho isuri ikajya mu migezi.
Nubwo ngo gucunga aba baturage bitoroshye kuko akenshi babikorera hafi y’aho batuye ku masaha bashatse, Sebitereko avuga ko hazafatwa ingamba zikamenyeshwa abaturage mu kubungabunga ibidukikije.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ikibazo gikomeye ariko nyine icyihishe inyuma ni ubukene.