Ngororero: Inkombe z’migezi 9 iri muri Gishwati zizasanwa
Akarere ka Ngororero kiyemeje gufatanya n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage mu gusana inkombe z’utugezi twose tunyura muri Gishwati ari nako twiroha mu mugezi wa Sebeya.
Ikibazo cy’iyangizwa ry’umugezi wa Sebeya gikomeje guhagurutsa abayobozi batandukanye kuko hari hashize iminsi bahagaritse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri Gishwati, kwihanangiriza aborozi bahororera ndetse n’abahinga hafi ya Sebeya.
Kwangirika kw’iyo migezi yose bituma utwo tugezi tujyana ibitaka byinshi muri Sebeya bikaba aribyo byangiriza abaturiye uwo mugezi; nk’uko bisobanurwa n’umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe ibidukikije, Bustan Sebitereko.
Bustan avuga ko imigezi ishamikiye kuri Sebeya igomba kwitabwaho ari icyenda yose inyura muri Gishwati.
Imigezi yibasiwe cyane n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi ndetse n’ubwirizi bukorerwa muri Gishatwi ni Bikeneko, Gaseke, Rongero, Mugano ndetse na Sebeya ubwayo.
Muri gahunda zafashwe hari kubahiriza metero zigomba gusigara hagati y’ibikorwa ibyo aribyo byose n’imigezi, gutera ibiti ku nkengero z’imigezi no gukoma abantu bose begereza cyangwa bakorera ibikorwa byabo mu migezi.
Bimwe mu byemezo bizatuma iyo migezi idakomeza kwangirika ni nko kwambura imirima abahinga hafi y’imigezi batubahiriza ibyo basabwa, gushyiraho ibihano bikomeye kubangiza ibiti ndetse n’ibindi.
Bustan avuga ko ku bufatanye n’abantu batandukanye harimo ama koperative yita ku bidukikije ndetse n’abafatanyabikorwa nka PAREF isanzwe ibungabunga ibidukikije aho hantu ndetse n’abandi byose bizagerwaho.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|