Ngororero: Abatwika amakara barasabwa gukoresha uburyo butangiza cyane ibidukikije

Abatwika amakara mu karere ka Ngororero barasabwa gukoresha uburyo bugezweho budatwara inkwi nyinshi ndetse ntibyangize ikirere.

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, uretse gusarura amashyamba ku bwinshi bituma amashyamba aba make bikagira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, imyotsi ituruka ku biti mu hihe bitwikwa amakara hakoreshejwe uburyo gakondo nayo yangiza umwuka ibinyabuzima bihumeka.

Gahunda yo gutwika amakara kuburyo budatera ingaruka nyinshi ku kirere yatangiye gukoreshwa mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya aho abakora ako kazi basabwa gukurikiza ubwo buryo kandi ngo butuma n’umusaruro w’amakara uba wiyongera kuko ayashangukaga kubera kwaka nayo atangirika.

Imyotsi ituruka ku gutwika amakara yangiza ikirere.
Imyotsi ituruka ku gutwika amakara yangiza ikirere.

Umuynyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya, Patric Uwihoreye, avuga ko batangiye kugerageza ubwo buryo mu mwaka ushize, bikaba byaragize akamaro kuko niyo witegereje n’amaso usanga imyotsi izamuka mu kirere ari mikeya ugereranyije n’uburyo bwakoreshwaga ndetse abakora ako kazi bakavuga ko basigaye babona amakara menshi kandi yaka igihe kinini igihe akoreshwa.

Uretse gukoresha uburyo butangiza cyane ibidukikije, abaturage bo mu karere ka Ngororero baranasabwa gushaka ubundi buryo bwo gucana butari ugukoresha ibiti nko gukoresha biyogazi, amashanyarazi n’ibindi naho abadakoresheje ubwo buryo bagacana bakoresheje amashyiga ya rondereza akoresha ibicanwa bikeya.

Mu karere ka Ngororero abagize ishyirahamwe BCP/ Kolping bungutse ubumenyi bushya bwo gukora amakara bifashishije imyanda itandukanye ariko ntarabasha kugera henshi mu karere.

Uburyo bwo gutwika amakara butangiza ibidukikije bwafasha mu kurinda ikirere.
Uburyo bwo gutwika amakara butangiza ibidukikije bwafasha mu kurinda ikirere.

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kigaragaza ko umubare munini w’Abanyarwanda ukoresha inkwi n’amakara mu gushaka ingufu bakenera buri munsi ndetse bikanahungabanya ibidukikije.

Mu Rwanda Umujyi wa Kigali niwo wagaragaye ko ukoresha amakara aturuka ku biti menshi amwe akaba aturuka no mu karere ka Ngororero.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka