Ngororero: Abakimena imyanda ku gasozi barasabwa kwisubiraho

Imyanda ijugunywa hirya no hino ahatarabugenewe mu mujyi wa Ngororero ikomeje kubangamira abantu ndetse n’ibidukikije muri rusange, bityo abayijugunya bene aho hantu bakaba bakwiye gufatirwa ibyemezo.

Abaturage basabwa gucukura ingarane zo gushyiramo imyanda iva mungo zabo ariko hari abavuga ko batahabona bitewe n’ingano z’ibibanza byabo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero nabwo ntiburabonera umuti ikibazo cy’ingarane rusange cyane cyane ishyirwamo imyanda ituruka mu isoko.

Nubwo amabwiriza ajyanye no gufata no kubika imyanda yatanzwe mu rwego rw’isuku, haracyari abitwikira ijoro maze bakamena aho babonye hose imyanda ituruka mu ngo zabo, ndetse ntibanatinye kuyita mu mirima y’abaturanyi.

Isoko rya Ngororero naryo ntirirabona ikimoteri.
Isoko rya Ngororero naryo ntirirabona ikimoteri.

Ibi usanga bigora abakora isuku mu mujyi wa Ngororero kuko imyanda myinshi bayimena inyuma y’amazu cyangwa ababishoboye bakajya kuyimena ahamenwa imyanda ituruka mu isoko nubwo naho nta kimoteri kirahubwakwa ahubwo ibishingwe byose bisukwa ku gasozi.

Abayobozi b’akagari ka Murambi kubatsemo igice kinini kigize umujyi bavuga ko abaturage bakora ibyo babigira nkana ariko bakabikora mu masaha y’ijoro ntibabashe gufatwa ngo bahanwe, ariko hakaba hagiye gushyirwaho ingamba zo kubahashya.

Akenshi usanga muri iyo myanda abana batoraguramo ibintu bimwe na bimwe biba byahajugunwe bikaba byabakururira indwara zitandukanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka