Ngororero: 93% bacana ibituruka kubimera, imbogamizi ku bidukikije

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yavuye mu ibarura ry’abaturage riheruka igaragaza ko 93% by’abatuye akarere ka Ngororero bakoresha ibituruka ku bimera mu gucana no muyindi mirimo isaba umuriro, naho 7% gusa nibo bagerageza gukoresha ubundi buryo burimo ingufu za biyogazi, amashanyarazi n’ibindi.

Nk’uko byagaragajwe, abakoresha ibimera mu gucana bakoresha inkwi, amakara, ibyatsi n’ibindi byose bishobora gucanwa bituruka ku bimera. Ibi ngo ni imbogamizi ikomeye cyane ku bidukikije cyane cyane amashyamba ndetse n’ibindi bifashisha mu gucana.

Zimwe muri izo ngaruka ni ukubura imvura ikururwa n’amashyamba, guteza isuri ku misozi ihanamye igize aka karere, kubura ifumbire mu butaka kubera gucana ibyatsi byakayibyaye n’izindi ngaruka zihungabanya ubukungu bw’igihugu.

Abaturage 93 ku ijana bifashisha ingufu z'ibikomoka ku bimera.
Abaturage 93 ku ijana bifashisha ingufu z’ibikomoka ku bimera.

Mu gihe bimeze gutyo, imibare igaragaza ko ubwitabire mu gukoresha biyogazi nka kimwe mu bisubizo by’iki kibazo bukiri hasi mu mirenge, ahanini ngo kubera amikoro make y’abaturage.

Kongera ingufu za biyogazi, gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku zuba, kugeza amashanyarazi asanzwe mu cyaro, no gukoresha amashyiga agabanya ibicanwa ngo bishyizwe imbere mu mihigo y’akarere, nk’uko umukozi wako ushinzwe ibidukikije abivuga.

Kuri ubu, ibigo bitandukanye nka REMA, ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo gukwirakwiza uburyo bwakunganira abaturage mu gucana badatemye amashyamba menshi.

Abitabira uburyo bugabanya ibicanwa baracyari mbarwa.
Abitabira uburyo bugabanya ibicanwa baracyari mbarwa.

Nta kigereranyo kirashyirwa ahagaragara cy’ingano y’amashyamba atemwa muri aka karere, ariko umukozi wako ushinzwe amashyamba nawe yemeza ko abaturage benshi bumva ko igicanwa cyabo ari igiti aho gutekereza ubundi buryo.

Mu rwego rwo kongera amashyamba, muri iki gihembwe umushinga PAREF wita ku mashyamba urimo gutera ibiti ibihumbi 12 mu karere ka Ngororero, cyane cyane ku muhanda no mu gace ka Gishwati.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka