Ngoma: Uruganda rutunganya imyanda rwatinze gutangira kubera ikibazo cy’umuriro

Mu gihe imirimo yose ijyanye no kubaka ndetse n’amamashini atunganya imyanda ikabyazwa ibibiriti bya brike ndetse n’ibindi yahageze, uruganda rubyaza umusaruro imyanda ikurwamo ibindi rugiye kumara umwaka rwuzuye ariko rudatangira gukora.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’ akarere ka Ngoma avuga ko gutinda gutangira k’uru ruganda byatewe nuko amashanyarazi agera ahubatse uru ruganda adahagije kuburyo yakoreshwa mu nganda bityo kuyakura ku muhanda ahanyura amapironi manini bikaba byarasabye miliyoni 120.

Inyubako yahazashyirwa uruganda rutunganya imyanda.
Inyubako yahazashyirwa uruganda rutunganya imyanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bukiganira n’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi isuku n’isukura (EWSA) ngo umuriro n’amazi bibe byagezwa kuri uru ruganda.

Uru ruganda ruramutse rutangiye gukora rwakemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije hatwikwa imyanda kuko uru ruganda ruzajya rubyaza iyi myanda ibibiriti byifashishwa mug ikoni bizwi ku izina rya Brike.

Imachine izifashishwa mu gutunganya imyanda.
Imachine izifashishwa mu gutunganya imyanda.

Imishyikirano iri hagati y’akarere na EWSA ku kujyana umuriro kuri uru ruganda ishingiye ku kuba EWSA yagabanya ayo mafaranga miliyoni 120 kuko ngo hari n’abaturage bahaturiye bazawukoresha ndetse n’ibindi bikorwa remezo nka stade iteganijwe kuhubakwa n’ibindi.

Uru ruganda rwubatse mu murenge wa Kibungo mu kagari ka Gahima mu birometro bike uvuye ahitwa rond-point yo mu mugi wa Ngoma.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka