Muyebe: Gufata amazi yo ku bisenge byabaruhuye kuvoma muri kilometero 3

Abaturage bo mu mudugudu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, baruhutse kujya kuvoma amazi bakoze urugendo rwa kilometero 3, kubera ko bafashijwe gufata no gutunganya amazi yo ku bisenge by’inzu zabo.

Babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije hamwe n’akarere ka Muhanga, abo baturage bagizwe n’ingo 226 babasha gukusanya amazi y’inzu ubu zigera kuri 50 akajya hamwe mu bigega byubatswe , nyuma yo kuyayungurura mu buryo bukorwa n’ibyo bigega bakayavoma ku mariba nayo yateguwe.

Amazi y'inzu 50 anyuzwa mu butaka akajya mu bigega.
Amazi y’inzu 50 anyuzwa mu butaka akajya mu bigega.

Munyaneza Jean Berchmas, umwe muri abo baturage ndetse akaba ari nawe ucunga ayo mazi no kwita ku bigega byayo, avuga ko amazi babona ahagije ndetse ko batakiyabura ubu kuvoma aho yita iyo bigwa bikaba bitakibaho. Uyu muturage avuga ko ibyo bigega 10 byose hamwe bifite ubushobozi bwo kubika 1000 m3 z’amazi.

Ibi bikorwa ngo babihawe ku buntu ariko nabo bagasabwa kwita ku mavomo bahawe no gufata neza imiyoboro y’ayo mazi kugira ngo atangirika. Mu rwego rwo gukoresha neza ayo mazi, ngo buri muryango wemererwa kuvoma amajerikani atarenze 7 ku munsi.

Ibigega byubatswe mu butaka bifite ubushobozi bwa meterokibe 1000.
Ibigega byubatswe mu butaka bifite ubushobozi bwa meterokibe 1000.

Mukasine Beatrice nawe utuye muri uwo mudugudu avuga ko kubona ayo mazi byatumye bongera isuku y’ibikoresho n’iyo ku mubiri kuko mbere ngo urugo rwageragezaga gukoresha ijerikani imwe ku munsi kuko kuyavoma byasabaga urugendo rurerure ndetse hakaba n’umubyigano ukomeye ab’intege nke bagataha nijoro.

Urebye uko ibyo bigega 10 hamwe n’ibindi bikoresho byabyo biyungurura amazi byubakiye mu butaka, abazi ibirebana n’amazi bavuga ko byazakora igihe kirekire igihe byakomeza kubona amazi ntibyangirike.

Uvoma kure avoma muri metero 300 mu gihe yavomaga muri kilometero 3.
Uvoma kure avoma muri metero 300 mu gihe yavomaga muri kilometero 3.

Umurenge wa Rongi ni kamwe mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi makeya mu gace ka Ndiza mu karere ka Muhanga. Ibi bikorwa byo gufata amazi ku yo ku bsenge by’inzu muri uyu murenge ngo byatangiye kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2014.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka