Muri Nyungwe hagiye gushyirwamo ubwiherero

Ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe buratangaza ko hagiye gushyirwaho ubwiherero rusange abagenzi bazajya bakoresha ndetse n’utuntu twagenewe gushyirwamo imyanda tukazashyirwa hirya no hino ku muhanda uca muri pariki.

Umuyobozi mukuru wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, atangaza ko ubu bwiherero buzashyirwa ahitwa ku Kitabi mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, bityo imidoka zose zikazajya zihagarara abagenzi babikeneye bakabanza bakiherera mbere yo kwinjira muri pariki.

Ubu bwiherero ngo buzahabwa abagore bakora ubukorikori maze bage babukorera isuku ndetse bunabinjirize amafaranga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kandi ngo cyamaze gutanga isoko ryo kuzana udusanduku tuzajya dushyirwamo imyanda tuzashyirwa ku muhanda uca muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, bityo abagenzi bakeneye kujugunya imyanda bakajya babona aho bayishyira.

Abayobozi baganira n'abaturage nyuma y'umuganda wo gukora isuku muri Nyungwe tariki 12/01/2013.
Abayobozi baganira n’abaturage nyuma y’umuganda wo gukora isuku muri Nyungwe tariki 12/01/2013.

Umuyobozi mukuru wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati: “Ku rwego rwa RDB ndetse n’abafatanyabikorwa tugiye gushyiraho ibyo gutamo imyanda bigezweho kuri uyu muhanda wose. Ibisanduku bigezweho byatangiwe isoko ubwo muri uku kwezi gushira tuzaba twabishyize ku muhanda”.

Ubwo hakorwaga umuganda udasanzwe wo gusukura pariki ya Nyungwe hatoragurwa imyanda abagenzi baba bataye ku muhanda tariki 12/01/2013, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Jean Paul yashimye gahunda yo gushyiraho ubwiherero rusange.

Yanasabye ko ubwiherero butashyirwa ku Kitabi gusa, ahubwo ko hagati muri pariki ndetse n’aho umuntu ayisohokeramo mu karere ka Nyamasheke hashyirwa ubundi bityo abashoferi bahageze bakajya bareka abagenzi bakiherera.

Abagenzi basobanurirwa ko batagomba kujugunya imyanda aho babonye hose.
Abagenzi basobanurirwa ko batagomba kujugunya imyanda aho babonye hose.

Hifujwe ko no mu mamodoka atwara abagenzi hajya hashyirwamo utuntu bajya bashyiramo imyanda bityo baza kugera ahantu hari udusanduku twagenewe imyanda bakayisukamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba yatangaje ko bagiye gusaba inama njyanama z’uturere dukora kuri Nyungwe tugashyiraho amabwiriza yo kuyigirira isuku n’ibihano bizajya bifatirwa abayarenzeho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka