Muhanga: Imwe mu migezi itangiye gukama kubera isuri iterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Imwe mu migezi yo mu karere ka Muhanga cyane cyane yo mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro itangiye gusiba, kubera ubu bucukuzi bukorwa mu kajagari bikangiza ibidukikije.

Imigezi yahuye n’ibibazo by’ubucukuzi bukorwa mu kajagari usanga yarahindutse nk’ibiziba yaranuzuyemo ibitaka, kuburyo usanga amazi yarabaye macye cyane nyamara abayituriye bahamya ko mu bihe bike bishize iyi migezi yari ifite amazi menshi kandi meza kuburyo bajyaga bayavoma bakayakoresha.

Aharangwaga umugezi hasigaye igitaka gusa.
Aharangwaga umugezi hasigaye igitaka gusa.

Abaturiye umugezi wa Kibyimba uherereye mu kagari ka Kibyimba murenge wa Kabacuzi bavuga ko uyu mugezi watangiye gusiba vuba aha, ubwo batangiraga kuwucukurira hafi yawo itaka ryose rikajya ryirunduriramo.

Aba baturage bavuga ko bumva bavuga ko abacukura hafi y’iyi migeze aria bantu babikora rwihishwa kuko baba batarabyemerewe n’amategeko.

Imigezi niyo isigaye yogerezwamo amabuye y'agaciro.
Imigezi niyo isigaye yogerezwamo amabuye y’agaciro.

Nyamara Jean D’amour Bagirijabo, umugenzuzi wa Mine na carriere mu kigo gishinzwe umutungo kamere mu ishami rya Mine na geologie, ushinzwe gukurikirana intara y’Amajyepfo, avuga ko basanze abantu bangiza iyi migezi aria bantu bakorera amasosite akora ku buryo bwemewe n’amategeko.

Agira ati: “Babyita ngo ni abahebyi donc ngo ni abakora kuryo butazwi ariko twe ntitucyemera kuko umuntu ahawe uruhushya rwo gucukura agomba no kurinda ahantu hose yaherewe uruhushwa ku buryo aho acukura nta wundi muntu wakwiye kwinjiramo adafite uruhushya yahawe nawe kugirango akore ibinyuranije n’amategeko.”

Aha ngo bakaba basaba abacukuzi bose ko bagakwiye kugira abashinzwe umutekano ndetse bagafatanya n’inzego z’ibanze kugirango ibi byose bishire.

Barimijabo akomeza avuga ko nubwo iki kibazo kitari hose ngo bari gukangurira abacukuzi kutangiza imigezi ahubwo bagashaka amapompe kuburyo bafata amazi bakayajyana ruguru y’imigezi aho kugirango bogereze amabuye mu migezi nyirizina.

Akomeza avuga ko gahunda bafashe ari iyo kugirango abacukuzi bose byagaragaye ko bangiza imigezi babahagarika bakazongera kwemererwa gucukura mu gihe cyose baba bikosoye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka