Mu kwizihiza umunsi w’ibidukikije, hahembwe abarushije abandi kubibungabunga

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, tariki 05/06/2013, ikigo cy’igihugu kirengera kandi kikanabungabunga ibidukikije (REMA) cyahembye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Abahembwe bari mu byiciro bitatu: amakoperative, uturere ndetse n’abanyamakuru.

Mu rwego rw’amakoperative, iyitwa UBURUMBUKE yateye ishyamba mu karere ka Kirehe ni yo yaje ku isonga ikaba yahawe igikombe, ipikipiki imwe, mudasobwa, imprimente na appareil ifata amafoto.

Ku mwanya wa kabiri haje cooperative yitwa Duhinduke yo ku Gisozi igizwe n’abagore bakusanya imyanda yo hirya no hino bakanakangurira abantu kurengera ibidukikije bahawe ipikipiki imwe, mudasobwa na imprimente bizabafasha kunoza akazi kabo.

Murorunkwere Xavera ukuriye Coperative Duhinduke yavuze ko ubu bafashe indi ntera kandi bakaba banashyize imbere kunoza neza umurimo wabo. Yongeye kwibutsa abagore muri rusange kutitinya no gukura amaboko mu mifuka kuko urebye uburyo bahize abandi ngo byerekana ko nabo bashoboye.

Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije witabiriwe n'abantu benshi batandukanye.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije witabiriwe n’abantu benshi batandukanye.

Ku mwanya wa gatatu mu cyiciro cy’amakoperative haje koperative COABIMU yo mu karere ka Rutsiro ikaba yahawe Mudasobwa na imprimente bizajya bibafasha gukora neza kurushaho.

Mu cyiciro cy’abanyamakuru, uwa mbere yabaye Kwigira Issa ukorera radio Ishingiro yo mu karere ka Gicumbi, wakoze inkuru zikangurira abantu gukoresha rondereza, ahabwa mudasobwa igendanwa imwe, apareil ifotora na imprimente bizajya bimufasha kunoza neza umurimo we.

Kwigira yavuze ko iki gihembo cyizamufasha gukora no gushyira imbaraga cyane mu kazi ke. Yanaboneyeho gukangurira abandi banyamakuru kugira ishyaka ryo kurengera ibidukikije banakora inkuru zitandukanye zikangurira abandi kubishyira mu bikorwa.

Ku mwanya wa kabiri haje uwitwa Yadusoneye Onesphor ukorera ijwi ry’ibyiringiro ahabwa mudasobwa igendanwa na apareil ifotora.

Kumwanya wa gatatu haje abanyamakuru babiri ari bo Kagire Edmond wandikira ikinyamakuru The East African hamwe na Kasine Angelique wa Orinfor bakaba bahawe apareil ifotora imwe buri muntu.

Kwigira Issa, umunyamakuru waje ku isonga ashyikirizwa ibihembo.
Kwigira Issa, umunyamakuru waje ku isonga ashyikirizwa ibihembo.

Mu kiciro cy’uturere ku mwanya wa mbere haje akarere ka Gisagara kubera gashishikariza abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo kurengera ibidukikije bacukura imirwanyasuri, kahawe igikombe, amapikipiki abiri, ikigega gifata kikanabika amazi cya litiro 5000 na mudasobwa ebyiri.

Karekezi Leandre uyobora akarere ka Gisagara yavuze ko yishimiye iki gihembo ariko anaboneraho gusaba Abanyarwanda muri rusange kwita ku bidukikije mu rwego rwo guharanira gutura heza no kugira ubuzima bwiza, abayobozi bagasobanurira abaturage akamaro kabyo n’abaturage bakabigira ibyabo bityo u Rwanda rukarushaho kuba rwiza.

Ku mwanya wa kabiri haje akarere ka Rubavu kahawe ipikipiki imwe, mudasobwa ebyiri n’ikigega gifata kikanabika amazi cya litiro 5000.
Ku mwanya wa gatatu haje akarere ka Nyamasheke, kakaba kahawe ipikipiki, ikigega gifata kikanabika amazi cya litiro 5000 na mudasobwa imwe.

Umuyobozi wa REMA, Rose Mukankomeje, yanasobanuye ko ibyagendeweho batoranya indashyikirwa harimo gushyira mu bikorwa amategeko na politiki y’ibidukikije, kwinjiza muri gahunda zabo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibintu bidasanzwe bagezeho mu kurengera ibidukikije, no kureba ibikorwa bakoze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Leandre Karekezi uyobora akarere ka Gisagara ahabwa igihembo.
Leandre Karekezi uyobora akarere ka Gisagara ahabwa igihembo.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, anasaba Abanyarwanda kubigira ibyabo kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba rwiza bityo n’urubonye yifuze kurugenderera.

Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Stanislas Kamanziari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Think, Eat and Save” Abanyarwanda bakwiye kuyigira iyabo. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo tekereza, urye ariko unibuka kuzigama.

Aha yaboneyeho kubibutsa ko ibyo turya akenshi biva ku mutungo umuntu afite bityo asaba Abanyarwanda kubungabunga ubutaka no kububyaza umusaruro. Yasoje avuga ko kuzigama nabyo ari ingenzi kuko bifasha umuntu kugera ku iterambere rirambye.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti “Think, Eat and Save”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo tekereza, urye ariko unibuka kuzigama.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Think, Eat and Save”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo tekereza, urye ariko unibuka kuzigama.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1972, akaba ari imwe mu nzira uwo muryango wifashisha mu gushishikariza isi yose cyane cyane abafata ibyemezo kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa ubanzirijwe n’icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije iyi akaba ari incuro ya 20 wizihizwa. Ku rwego rw’isi, uyu munsi wizihirijwe mu gihugu cya “Mongolia”, kimwe mu bihugu bigaragaza umuvuduko mu iterambere kandi kikaba cyibasiwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka