Minisitiri Kamanzi arasaba ko nta butaka bupfa ubusa cyangwa ngo bukoreshwe nabi

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanslas Kamanzi, arasaba ko buri Munyarwanda wese yagira uruhare mu kumva ko nta butaka bw’u Rwanda bwaba aho butabyazwa umusaruro.

Minisitiri Kamanzi avuga ko n’ibishanga byose bihari byagakwiye kuba bibyazwa umusaruro aho kugirango bibe aho ntacyo bikora kandi ngo ubuyobozi bukwiye kubigiramo uruhare rukomeye.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’intara y’Amajyepfo, uturere tugize iyi ntara, ingabo na polisi mu turere, abashinzwe ibidukikije n’abandi kuri uyu wa 06/11/2012, Minisitiri Kamanzi yagize ati: “ubutaka budahingwa bwagakwiye kuba buteyeho amashyamba, nta mpamvu yo kugirango hakomeze kuba ubutaka butabyazwa umusaruro”.

Yatanze urugero ku gihugu cya koreya y’Amajyepfo nayo ifite imisozi myinshi kimwe n’u Rwanda kandi ikaba yari ituye kimwe n’u Rwanda ariko ikibazo cy’ubutaka cyakemuwe mu gihe gito kuko buri munyagihugu yumvise ko ikibazo cy’ubutaka n’imiturire kimureba.

Kamanzi akomeza avuga ko muri iki gihugu bashyizeho gahunda yo gutura hamwe nk’uko mu Rwanda bari gushyiraho gahunda y’imidugudu, ibishanga byose biha gahunda yo kubihinga byose uko biri ndetse n’imisozi harahingwa ahadahinze hose haterwa amashyamba.

Akaba asaba ko u Rwanda rwafatira urugero kuri iki gihugu kugirango rwihute muri iki gikorwa.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, avuga ko muri iyi ntara ayoboye hakiri ikibazo cy’ahantu hitwa ko hateye amashyamba ariko ugasanga hakiri imyanya migari itariho ishyamba.

Munyantwali ati: “usanga hari ahantu hitwa ko ari ishyamba ariko ugasanga igiti kimwe kiri aha kindi kiri hariya, ahagenewe amashyamba haterwe birangire”.

Minisitiri Kamanzi nawe akomeza avuga ko Abanyarwanda batarahagurukira kubungabunga ibidukikije kuko hari aho usanga ahenshi bataramenya no kurwanya isuri ku butaka bwabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka