Minisitiri Kamanzi aragaya abataracukuye imirwanyasuri ku musozi wa Karuriza

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, aragaya abataracukuye imirwanyasuri ku musozi wa Karuriza uherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze, none imvura yatangiye gutembana imyaka y’abaturage.

Ibi minisitiri Kamanzi yabitangaje kuwa mbere tariki 08/10/2012 mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa byo gukemura ibibazo byatewe n’ibiza byagiye biba mu bihe byashize, aho amazi yatwikiriye ubutaka, mu karere ka Musanze na Nyabihu.

Yavuze ko bigaragara ko umusozi wa Karuriza wo mu murenge wa Busogo abaturage bawuhinze batigeze baca imirwanyasuri, none imvura ikaba itangiye gutwara ubutaka n’imyaka yabo.

Minisitiri Kamanzi yasabye abayobozi gukangurira abaturage kurwanya isuri kuko yangiza ibiyaga n’imirima y’abaturage, maze ntibabashe gusarura nk’uko bari babiteganyije kandi bikagira ingaruka ku gihugu cyose.

Yasabye abaturage kandi kwitabira imiganda mu rwego rwo kurushaho gukaza ingamba zigamije kurwanya isuri, banasibura imirwanyasuri yakozwe mu bishanga kugirango inyurwemo amazi.

Minisitiri Kamanzi kandi asanga ibikorwa minisiteri ayoboye ifatanyije n’inkeragutabara bikomeje kugenda neza ndetse ko hari ikizere cy’uko ibiza bitazongera kuhibasira bitewe n’ingamba zihamye zafashwe muri ibi bice.

Minisitiri w’umutungo kamere yasuye ibikorwa mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze, ndetse na Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka