MIDIMAR igiye gufata ingamba ku mazi ava mu nkambi ya Gihembe yangiza ibidukikije

Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) ifatanije na Police bafashe ingamba zo gukumira inkangu zatewe n’amazi aturuka mu nkangu ya Gihembe iherere mu karere ka Gicumbi.

Nyuma y’uruzinduko bagiriye muri iyi nkambi irimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013, basanze amazi aturuka muri iyi nkambi yaraciye imikoki ku mpande zombie z’inkambi bitewe n’uko yubatse ku musozi hejuru.

Uyu mukoki uturuka mu nkambi ya Gihembe.
Uyu mukoki uturuka mu nkambi ya Gihembe.

Minisitiri ushinzwe gucunga Ibiza n’Impunzi Madame Seraphine Mukantabana, yatangaje ko Minisiteri ayoboye ifatanije na UNHCR bagiye gushaka uburyo bwo gusiba uyu mukoki n’impunzi zihaturiye zikimurwa kuko umukoki ushobora gutwara amazu yazo.

Muri iyo nkambi kandi hanacitse undi mukoki uri hafi kwangiza umuhanda Kigali Byumba, ari nawo biyemeje kuzaheraho bakora. Yanasabye ko impunzi zakwigishwa gufata amazi ava ku mazu yabo ndetse bakitabira gutera ibiti.

Ubutaka bwaratwawe neza.
Ubutaka bwaratwawe neza.

Minisitiri Mukanabana yasabye abaturiye iyi nkambi gushishikarira gufata amazi y’imvura ava ku mazu yabo ndetse no gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri.

Muri iyi nkambi hafunguwe poste ya Police izafasha impunzi n’abaturiye iyi nkambi gucungirwa umutekano no kurwanya by’umwihariko ihohoterwa rihakorerwa cyane rishingiye ku gitsina.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka