Leta yatangije umushinga uzakemura ikibazo cy’umwuzure uterwa na Sebeya
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA) cyashyizeho umushinga uzakemura ikibazo cy’isuri mu cyogogo cya Sebeya.
Ni umushinga ugamije gusubiranya icyogogo cya Sebeya kigizwe n’umugezi wa Sebeya n’imigezi yisuka muri Sebeya hamwe n’imisozi iyikikije hagamijwe gukumira imyuzure n’amasuri byangiriza abaturage hakorwa ibikorwa byo kurwanya isuri nk’amaterasi y’indinganire, gutera amashyamba, kubungabunga inkengero z’imigezi, kubaka ibyuzi bigabanya imivuduko y’amazi no gufata amazi y’imvura.
Ngabonziza Prime, umuyobozi wa RWFA avuga ko umushinga uzakora mu mirenge 12, mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero, ukibanda ku gukemura ibizagaragazwa n’abaturage bigira uruhare mu kwangiza icyogogo cya Sebeya.
Ngabonziza agira ati “Turimo turaganira n’abaturage abe ari bo bikemurira ibibazo, atari umushinga uje gukemura ikibazo. Leta icyo yakoze ni ugushaka ubushobozi, imirimo yose iri mu mbaraga z’abaturage ni bo bazayishyira mu bikorwa haba gutera ibiti, guca amaterasi ku misozi ikikije imigezi imena amazi muri Sebeya, gutera ibiti ku migezi, bibasigire inyungu zo kugira icyo binjiza ariko bakemure n’ikibazo bari basanganywe.”
Ngabonziza avuga ko nta baturage bazimura kuko Abanyarwanda batagomba guhora bimuka ahubwo bagomba guhangana n’imihindagurikire y’ibihe;
Ati “Ubu se tubimuye aha aho tubajyanye na ho bikahaza bizagenda gute? Tugomba kubigisha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’igihe, gusa bibonetse ko hari abari mu kaga nta kindi gisubizo twabikora.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vicent Biruta, avuga ko umushinga watewe inkunga n’igihugu cy’Abaholandi uzamara imyaka ine kandi ufite agaciro ka Miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, ukazafasha abaturage gusubiranya icyogogo cya Sebeya ndetse ukabasigira inyungu kuko imirimo bazakora bazajya bishyurwa.
Ni byo yasobanuye ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwitabira ibikorwa kandi bakabigiramo uruhare, twifuza ko ari bo bagaragaza ibisubizo ku kibazo bahura na cyo, Leta ikabafasha kubikemura.”
Icyogogo cya Sebeya gifite ubuso bwa kilometero kare 336 km² kakaba agace katuwe cyane aho abaturage 400 batuye kuri Km².
Umushinga wo gusubiranya icyogogo cya Sebeya uzaterwa inkunga n’umuryango mpuzamahanga IUCN, ikigo cy’abaholandi gishinzwe iterambere SNV, APEFA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|