Kurengera imisambi byamuhesheje igihembo cya miliyoni zirenga 35 z’Amanyarwanda

Olivier Usengimana w’imyaka 30, umuveterineri wiyemeje kurengera ubwoko bw’inyoni buzwi nk’imisambi, yabiherewe igihembo mpuzamahanga cya Rolex gifite agaciro ka miliyoni zirenga 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igitekerezo cyo kurengera imisambi yakigize nyuma yo kubona ubu bwoko bw’inyoni buri kugenda bucyendera, nk’uko yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 3/10/2014.

Nsengimana watsindiye igihembo cya Rolex cyo kwita ku misambi.
Nsengimana watsindiye igihembo cya Rolex cyo kwita ku misambi.

Yagize ati “Mbitekereza nk’umunyarwanda kandi nshaka kugira icyi ngeraho mu rwego rwo kurengera ibidukikije, narebye mu zindi nyamaswa nsanga imisambi ni inyamaswa zihambaye kandi zishobora gucika tutagize icyo dukora kandi nagendeye no kubushakashatsi.

“Urebereye no ku buryo imisambio ingana hano mu gihugu hagomba kuboneka umuntu ugira icyo ukora, noneho mfata gahunda ndavuga nti reka nandike ku bw’amahirwe nanditse ahantu ariko aha niho bamfashe.”

Nsengimana na bagenzi be bane batoranyijwe hagendewe ku mpuguke mpuzamahanga zasuzumye imishinga y’abantu igera ku 1,800 ku rwego rw’isi ariko harimo abandi bane baturutse mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Rebecca Irvin, ushinzwe ibikorwa bya Kimuntu muri sosiyete ya Rolex.

Amafaranga yahawe azayakoresha mu mushinga we wo kurengera imisambi.
Amafaranga yahawe azayakoresha mu mushinga we wo kurengera imisambi.

Ati “Twishimiye kugira uwatsinze uturuka mu Rwanda kuko u Rwanda ni igihugu cyiza kita ku bidukkije. Abatoranyije uyu mushinga batangajwe n’ibyakorewe mu Rwanda biyemeza ko uyu mushinga waterway inkunga kugira ngo hakomeze katezwe imbere ibikorwa byo mu Rwanda.”

Amafaranga Nsengimana yahawe azamufashe guteza imbere ikigo yashinze cyo kubungabunga, aho bateganya gukora ubushakashatsi ku misambi yose iri mu Rwanda no gukurikirana ubuzima ibayemo.

Umushinga we ni uwo kurengera imisambi yo mu Rwanda ikomeza kugenda icika.
Umushinga we ni uwo kurengera imisambi yo mu Rwanda ikomeza kugenda icika.

Abandi batsindiye aya mafaranga ni uturuka muri Cameroun, u Butaliyani, u Buhinde no muri Arabiya Saudite.

Ibihembo rya Rolex, uruganda rukora amwe mu masaha akomeye ku rwego rw’isi byatangijwe mu 1975 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 iyi sosieyete yari imaze ishinzwe. Kuri ubu ibi bihembo biri muri bimwe bikomeye ku rwego rw’isi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Reka nkushimire kubwi ibitekerezo byiza kdi ukomerezaho kuko hari nibindi birigucika reka dufatanye kubungabunga ibimyabuzima byacu kuko bitabaye abazadukomokaho bazabyiga nkamateka kdi byaribihari gusa olivier harindi ikiri mungo ntubwo iriho ibimenyetso ariko murwego rwokugirango yororoke nuko yashyirwa muri habitat yayo nshuti kdi byaba byiza kurushaho

Emmanuel BIKORIMANA yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

uyu mugabo azi gukora umushinga naho abandi barabeshya, ubu se ntakize ntikabaye? muze dukopere natwe dukire

sendashonga yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

Uyu musore yagize igitekerezo cyiza pe! Ndibuka nkiri umwana najyaga mbona imisambi (grues courronnées)myinshi, myinshi rwose peee. Ariko nko mumyaka itanu ishize cg irenga, ndumva narabonye imisambi ibiri iba muri Hotel Lando y’i Gitarama(aho bita muGIPEREFE)

Nsanzabaganwa yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

Uyu musore yagize igitekerezo cyiza pe! Ndibuka nkiri umwana najyaga mbona imisambi (grues courronnées)myinshi, myinshi rwose peee. Ariko nko mumyaka itanu ishize cg irenga, ndumva narabonye imisambi ibiri iba muri Hotel Lando y’i Gitarama(aho bita muGIPEREFE)

Nsanzabaganwa yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

congratulations kuri Olivier... iki gikorwa ni cyiza cyane kandi akomereze aho

murenzi yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

ishema kuri we no kugihugu muri rusange, nukuri abanyarwanda bamaze kugera kuntera ishimishije mu ruhando rw’isi yose , ibi nibyo kwishimira

karenzi yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

intambwe ikomeye cyane ateye muruhando rw’abahanga bisi kandi bafatiye byinshi inyamaswa

sam yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka