Kugabanya ibyuka byangiza ikirere biracyarimo imbogamizi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bwagaragaje ko kugabanya imyuka mibi yangiza ikirere bikiri ku kigero cyo hasi nubwo nubwo hari ibitekerezo n’ubushake bwo kubigabanya.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe Iterambere Rusanga muri Amerika (Center for Global Development) hagati y’imyaka ya 2004 na 2009 bugaragaza ko ibihugu byateye imbere byagabanyije ibyo byuka ho 5,5%.

Ibi ni inkuru nziza ku batuye isi ariko hari impungenge ko ibyo bihugu bikeneye kongera ingufu z’inganda ku kigero cya 34% kandi ibi bikaba bijyana no kongera ibyo byuka.

Izindi nzitizi zigaragara ni iz’ibihugu bigenda byanga gusinya amasezerano yo kugabanya ibyuka ku kigero cya 40% kugera muri 2030. Ibyo bihugu birimo Pologne yabihakanye mu nama yabereye i Luxembourg muri Kamena 2012.

Canada yari yaragabanyije ibyo byuka kugeza kuri 22,3%, ariko yaje kubigarama mu nama ya Kyoto kubera imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu isa niyahadindiriye.

Uku kongera imyuka ya CO2 mu kirere bitera ingaruka nyinshi ku buryo ngo mu myaka 15 ishize, 13 yaranzwe n’ubushyuhe butigeze bubaho ku isi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka