Kiyombe: Ntawe uzongera gutwika amakara ku zuba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare bwafashe icyemezo ko nta muntu bazongera kwemerera gutwika amakara mu gihe cy’izuba kubera ko biteza impanuka z’inkongi y’umuriro yibasira amashayamba.

Umurenge wa Kiyombe ahanini ugizwe n’imisozi miremire. Niwo murenge wa Karere ka Nyagatare ufite amashyamba menshi. Gusa akenshi aya mashyamba aba yatwitswe.

Ndagijimana Emmanuel atuye mu mudugudu wa Cyerero akagali ka Tovu akaba akora akazi ko kwikorera imizigo harimo n’amakara. Avuga ko abatwika aya mashyamba ari abatwika amakara kuko ngo umuriro uva mu cyocyezo ugafata ishyamba.

Gutwika amakara ngo ni yo ntandaro yo gushya kw'amashyamba muri Kiyombe.
Gutwika amakara ngo ni yo ntandaro yo gushya kw’amashyamba muri Kiyombe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukizi kandi cyafatiwe ingamba. Munyangabo Celestin umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Kiyombe avuga ko ubu bamaze gufata icyemezo cy’uko ntawe uzongera kwemererwa gutwika amakara mu gihe cy’impeshyi kuko nabyo ari bihembera ishya ry’aya mashyamba.

Uretse gutwikwa n’abotsa amakara, amashyamba yo mu murenge wa Kiyombe kandi agera ku mbibi z’igihugu cya Uganda yo yangizwa n’Abagande. Ngo akenshi batemamo ibiti bakabyubakisha, ibyo babazamo imihini y’isuka n’ibindi.

Abaturage bo bifuza ko hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda aya mashyamba kugira ngo adakomeza gutwikwa no kwangizwa ejo isura ikabatwarira ubutaka n’amazu.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka