Kivuruga: kumenye akamaro ka Biyogazi byatumye barushaho kurengera ibidukikije

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke babimburiye abandi gukoresha Biyogazi, bemeza ko nyuma yo kumenya akamaro kayo batumye barushaho kurengera ibidukikije kuko ntawugihangayikishwa no gushakisha inkwi zo guteka.

Uretse kuba gukoresha Bio gas byarabafashije kudakomeza kwangiza ibidukikije, ngo yanatumye bongera umusaruro ukomoka ku buhinzi kuko inabafasha kubona ifumbire yatumye umusaruro wabo wikuba ugereranyije nuwabonekaga mbere bataratangira gukoresha Bio gas.

Biyogazi yatumye batakigora bashaka inkwi.

Anonciata Nyiramariba w’imyaka 73 atuye mu kagari Rugimbu, asobanura ko mbere yo gutangira gukoresha biyogazi yavunwaga no gushaka inkwi kandi no mu gihe azibonye kugirango azazase byamuberaga ikibazo bitewe n’intege nkeya amaze kugira.

Ati “Biratandukanye kuko bio gas nshira isafuriya kuziko nkashiramo ibyo ndateka nkarasiraho umwambi ubundi nkiyicarira hariya ahasigaye nkazajya kureba nongeramo amazi cyangwa ndeba ko bihiye.”

Nyiramariba yongeraho ko uretse kuba atakivunwa no gushaka inkwi zo gutekesha, ngo gukoresha Bio gas byanatumye umusaruro we ukomoka k’ubuhinzi wiyongera kubera ifumbire akura muri Bio gas nkuko nabyo abisobanura.

Uretse kuba bio gas bazitekaho barishimira ko babonamo n'ifumbire yatumye umusaruro wabo wiyongera.
Uretse kuba bio gas bazitekaho barishimira ko babonamo n’ifumbire yatumye umusaruro wabo wiyongera.

Ati “iyi fumbire ingejeje kukintu kinini kuko ndahinga ibigori nkeza, mugihe mbere nezaga nk’imifuka itanu ariko buno ndikugeza kumuka w’ibigori nahingishije nkeza nk’imifuka icuma, nkagura icyo nshaka nkamererwa neza kubera iyo fumbire.”

Prosper Bizimungu avuga ko hashize amezi atandatu akoresha Bio gas ariko mbere akaba atoroheraga ishyamba rye kubera kuritema ashakamo inkwi zo gucanisha kuburyo hari igihe cyageze kubona n’urukwi rwo kwubakisha ikiraro adashobora kurubona muriryo shyamba.

Agira ati “Byatumaga ntabona imishingiriro n’igiti cyo kubaka ku kiraro cyangwa kubakisha kunzu, ariko impamvu nakunze Bio gas nuko impa ifumbire cyane kuko aho nayikoresheje ibishyimbo byareze.”

Umukozi w’umurenge wa Kivuruga ushinzwe ubuhinzi ibidukikije n’umutungo kamere Jean de la Paix Sengabo asobanura ko murwego rwo kurengera ibidukikije no kugirango habungabungwe ibicanwa kuburyo ibyakoreshwaga birushaho kuba bice abaturage bakanguriwe kubaka Bio gas ndetse nazarondereza.

Ati “Biyogazi hano mu murenge wa Kivuruga abaturage barayumvishe nubwo bayinjiyemo mu mwaka wa 2013-2014 kugeza uyu munsi tukaba tumaze kubaka Bio gas cumi n’eshatu nizo zigaragara hano mu murenge wa Kivuruga.”

Gusa ariko ngo mu mpera zuyu mwaka abagera kuri batanu nabo baziyongera kuri bariya cumi nabatatu bafite zino Bio gas bazaba basanga magana atandatu na mirongitanu bahawe zarondereza.

Mu karere ka Gakenke habarirwa Bio gas 199 bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka Bio gas zigera kuri 99 arizo zizubakwa muri kano karere.

Kivuruga: kumenye akamaro ka Bio gas byatumye barushaho kurengera ibidukikije

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke babimburiye abandi gukoresha Biyogazi, bemeza ko nyuma yo kumenya akamaro kayo batumye barushaho kurengera ibidukikije kuko ntawugihangayikishwa no gushakisha inkwi zo guteka.

Uretse kuba gukoresha Bio gas byarabafashije kudakomeza kwangiza ibidukikije, ngo yanatumye bongera umusaruro ukomoka ku buhinzi kuko inabafasha kubona ifumbire yatumye umusaruro wabo wikuba ugereranyije nuwabonekaga mbere bataratangira gukoresha Bio gas.

Anonciata Nyiramariba w’imyaka 73 atuye mu kagari Rugimbu, asobanura ko mbere yo gutangira gukoresha biyogazi yavunwaga no gushaka inkwi kandi no mu gihe azibonye kugirango azazase byamuberaga ikibazo bitewe n’intege nkeya amaze kugira.

Ati “Biratandukanye kuko bio gas nshira isafuriya kuziko nkashiramo ibyo ndateka nkarasiraho umwambi ubundi nkiyicarira hariya ahasigaye nkazajya kureba nongeramo amazi cyangwa ndeba ko bihiye.”

Nyiramariba yongeraho ko uretse kuba atakivunwa no gushaka inkwi zo gutekesha, ngo gukoresha Bio gas byanatumye umusaruro we ukomoka k’ubuhinzi wiyongera kubera ifumbire akura muri Bio gas nkuko nabyo abisobanura.

Ati “iyi fumbire ingejeje kukintu kinini kuko ndahinga ibigori nkeza, mugihe mbere nezaga nk’imifuka itanu ariko buno ndikugeza kumuka w’ibigori nahingishije nkeza nk’imifuka icuma, nkagura icyo nshaka nkamererwa neza kubera iyo fumbire.”

Prosper Bizimungu avuga ko hashize amezi atandatu akoresha Bio gas ariko mbere akaba atoroheraga ishyamba rye kubera kuritema ashakamo inkwi zo gucanisha kuburyo hari igihe cyageze kubona n’urukwi rwo kwubakisha ikiraro adashobora kurubona muriryo shyamba.

Agira ati “Byatumaga ntabona imishingiriro n’igiti cyo kubaka ku kiraro cyangwa kubakisha kunzu, ariko impamvu nakunze Bio gas nuko impa ifumbire cyane kuko aho nayikoresheje ibishyimbo byareze.”

Umukozi w’umurenge wa Kivuruga ushinzwe ubuhinzi ibidukikije n’umutungo kamere Jean de la Paix Sengabo asobanura ko murwego rwo kurengera ibidukikije no kugirango habungabungwe ibicanwa kuburyo ibyakoreshwaga birushaho kuba bice abaturage bakanguriwe kubaka Bio gas ndetse nazarondereza.

Ati “Biyogazi hano mu murenge wa Kivuruga abaturage barayumvishe nubwo bayinjiyemo mu mwaka wa 2013-2014 kugeza uyu munsi tukaba tumaze kubaka Bio gas cumi n’eshatu nizo zigaragara hano mu murenge wa Kivuruga.”

Gusa ariko ngo mu mpera zuyu mwaka abagera kuri batanu nabo baziyongera kuri bariya cumi nabatatu bafite zino Bio gas bazaba basanga magana atandatu na mirongitanu bahawe zarondereza.

Mu karere ka Gakenke habarirwa Bio gas 199 bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka Bio gas zigera kuri 99 arizo zizubakwa muri kano karere.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka