Kivu: LAMPRICHYTYS TANGANICANUS, ifi irya izindi

Lamprichytys Tanganicanus ni ubwoko bw’isamake ziba mu kiyaga cya Kivu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko izo samake zazanywe mu kiyaga cya Kivu ahagana mu 1959. Zaziye rimwe n’ubundi bwoko bw’isamake bita Isambaza zikunzwe cyane mu Rwanda hose.

Isambaza zatewe mu Kivu ziturutse mu kiyaga cya Victoria naho LAMPRICHYTYS TANGANICANUS zo nk’uko ibyumvikana mu izina ryazo (TANGANICANUS) zaturutse mu kiyaga cya Tanganyika; nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi mu Karere ka Karongi, Projet Pêche Kibuye (PPK), Sibomana Jean Bosco.

Ubwoko bwa LAMPRICHYTYS TANGANICANUS nubwo buribwa n’abantu, abarobyi ntago babukunda kubera ko burangwa no kurya andi mafi cyane cyane Isambaza.

Abarobyi bagerageje kuzishakira izina ry’ikinyarwanda bazita Rwanda Rushya ariko nyuma baje gusanga nta mpamvu yo kuzita izina ryiza kandi zirya izindi, niko kuzihimba PURURU kubera ko zinyaruka cyane kurusha izindi.

Umuhuzabikorwa wa PPK asobanura ko n’ubwo izo fi zirya Isambaza, nta mpungenge nyinshi ziteye kuko zitororoka cyane nk’isambaza. Isambaza igeze mu gihe cyo gutera amagi ishobora gutera ari hagati ya 35.000 na 40.000, mu gihe LAMPRICHYTYS TANGANICANUS zigeze mu gihe cyo gutera zitera atarenga 5000.

Indi nenge y’ayo mafi ni uko arushya guteka kuko bisaba kubanza kuyavanamo ibyo munda byose bigashiramo. Iyo hari na duke dusigayemo ifi yose usanga irura.

Ikigaragara nuko nta bundi buryo abashinzwe uburobyi bafite bwo kuzirwanya kuko zimaze igihe kinini zibera mu Kivu (kuva mu 1959). Sibomana avuga ko bitoroshye kuzirwanya kuko zibana n’andi mafi.

Icyo bihatira ni ugushishikariza abarobyi kubahiriza amategeko agenga uburobyi bakanakoresha ibikoresho byabugenewe bitangiza amagi y’izindi samake (Isambaza cyane cyane) bityo akabasha kororoka.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aha nagirango mbakosore ho gato ntago Rwanda rushya irya isambaza ahubwo bihuje ibyo zirya bigatuma bigira ingaruka ku isambaza muri rusange ibi babyita competition interspecifique noneho iyi competition ni exclusive bivuga ko imwe ishaka kwirukana indi donc irushije indi ingufu irayirukana. Izi ni resultat z’ubushakashatsi bwakozwe muri 2011 na Dr Pascal Masylia kandi nanjye nayikozeho ubushakashatsi ndangiza bachelors degree nanubu burajyakomeza. for more info contact us(EAGLES-NUR project)

Parfait yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka