Kirehe: Abaturage barigishwa ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere

Mu mahugurwa agamije guhugura abaturage ku kubungabunga ibidukikije arimo kubera ku karere ka Kihere, Amini Mutaganda, umushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) yasobanuye ko buri muntu akwiye gusobanukirwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu yahuje abantu bagera kuri 40 barimo abahagarariye amadini, koperative z’abahinzi, abikorera ku giti cyabo n’abayobozi bashinzwe iterambere mu tugari bitewe n’uko muri uyu murenge hagaragara ikibazo cy’ubutayu.

Imihindagurikire y’ibihe ikomeye mu gihe cya none iboneka cyane mu kirere cy’isi, imvura ntigwira igihe cyangwa igacika kare, ibihe by’izuba bizana n’amapfa, ubushyuhe bwinshi n’ibindi.

Mutaganda avuga ko ari ngombwa ko umuturage wese amenya uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hakoreshejwe uburyo bwo gufata neza umutungo kamere kubera ko ingaruka nyinshi ziterwa n’ibikorwa bya muntu.

Abitabiriye amahugurwa ku mihindagurikire y'ibihe.
Abitabiriye amahugurwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi mu Karere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, avuga ko aba bahugurwa bazabafasha byinshi mu kubungabunga ibidukikije muri uyu murenge wa Nasho no mu karere hose.

Umwe mu bahawe amahugurwa witwa Léonard Sagahutu avuga ko akuyemo amasomo amufitiye akamaro akaba agiye gukomeza kwita ku bidukikije.

Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa nasho yabaye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buhinzi n’ubworozi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka