Kigali: Bitabiriye Siporo rusange ikangurira abantu kurwanya ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe

Siporo rusange (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, yitabiriwe n’abantu benshi ikaba iri no mu rwego rw’ubukangurambaga mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Ibikoresho bivugwa cyane cyane ni amacupa, amakanya, ibiyiko, ibikombe, amasahane, imiheha n’ibindi bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa, abantu bose bakaba bahamagarirwa kubirwanya.

Iyo siporo kandi ifite insanganyamatsiko igira iti “Gira uruhare mu ngamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki, cyane cyane ibikoreshwa rimwe bikajugunywa”.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagize ati “Hakwiriye gukoreshwa amacupa adasaza aho gukoresha aya pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe. Turasaba ko ahafatirwa amafunguro hatakoreshwa ibikoresho bikoze muri pulasitiki, mu nama hajya hakoreshwa ibirahure, hashyizweho igicupa kinini cy’amazi abantu bakivomera. Ibikoresho bya pulasitiki bitwara amafaranga menshi kubera ko bikoreshwa rimwe bikajugunywa”.

Yakomeje agira ati “Nugera ahantu bakaguha Fanta cyangwa umutobe bashyizemo umuheha wa pulasitiki ujye uwanga, ubabwire uti nshobora kunywa ntafite umuheha. Dukoresha ibikoresho bya pulasitiki kubera kwanga guhinduka, si ngombwa buri gihe ko tunywesha umuheha, imbuto cyangwa inyanya si ngombwa ko zishyirwa mu gasashe ka pulasitiki, hari ibindi bintu byo guhahiramo bitari pulasitiki”.

Minisitiri Mujawamariya yasabye inzego z’ibanze gushiraho uburyo buboneye, buzafasha abaturage mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa buri mwaka tariki ya 05 Kamena. Uwo munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mwaka wa 1972, akaba ari imwe mu nzira uwo muryango wifashisha mu gushishikariza Isi yose, cyane cyane abafata ibyemezo kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ukabanzirizwa n’Icyumweru cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Rwanda.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ni uburyo kandi bwo gushimangira intambwe zatewe mu kurengera ibidukikije,no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abitabiriye iyo siporo bahawe amacupa ya pulasitiki aramba bazajya bifashisha mu kunywa amazi, mu rwego rwo kugaragariza n’abandi ko amacupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe akajugunywa bagomba kuyareka, banasabwa ko abayafite mu rugo bayajyana aho bagiye kumenyeshwa kugira ngo azanagurwe.

Minisitiri w’Ibidukikije yashimiye abafatanyabikorwa muri iyi gahunda yo kurwanya pulasitiki zikoreshwa rimwe, harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima, Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka