Kigali: Abatuye muri metero 400 uvuye ku kimoteri cya Nduba bagiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abaturage bagituye muri metero 400 uvuye ku kimoteri cya Nduba bagiye guhabwa ingurane y’ibyabo, mu gihe hagitekerezwa uko imyanda yabyazwa umusaruro bitabangamiye ibidukikije.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ibi mu gihe abahaturiye bavuga ko umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba ubabangamiye kuko bamwe basigaye bakurizamo indwara zitandukanye ziterwa na wo, kubera isazi nyinshi zihaturuka zigakwirakwiza uwo mwanda.

Bagendeye ku bibazo bahura na byo, abahaturiye basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufite mu nshingano ikimoteri cya Nduba, kuhabakura bakabashakira ahandi batuzwa, kugira ngo na bo bakomeze kugira ubuzima bwiza nk’abandi Banyarwanda.

Umwe muri bo yagize ati “Barabimena tukaruka, byanteye uburwayi ku buryo mfite n’akana karwaye, rwose gahora kambwira kati tujye mu nzu kwihisha, kubera ko ibintu bitunukira.”

Mugenzi we ati “Bakagombye kuba barahereye ku begereye iki kimoteri, byaranadutangaje kuko abo twumva bashobora kuba barasinyishijwe ni abari hirya yacyo kure cyane kurusha twebwe tucyegereye, turimo kumva ko bashobora kuba barahereye hirya hariya.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu rwego rwo kwirinda ko hagira abaturage bakomeza kubangamirwa n’umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba, bagiye guhera ku bagituriye cyane, nko muri metero 400 batarimurwa bakimurwa.

Ubwo yari mu Nteko Rusange y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko gahunda yo gutanga ingurane ku bahaturiye muri metero 400 yashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Yagize ati “Twakoze icyo twakwita nko kubarira abatuye aho ikimoteri kiri muri metero 400 uzengurutse, hakagombye kuba nta muturage uhatuye kugira ngo ataba yakwangizwa n’imyuka ivayo, mu gihe turimo gutegura uburyo n’iyo myanda yabyazwa umusaruro mu buryo butabangamiye ibidukikije, rwose muri iyi ngengo y’imari twashyizemo amafaranga yo kubishyura ingurane y’imitungo yabo, abasigayemo bakazavamo”.

Akomeza agira ati “Ngira ngo nanahwiture bagenzi banjye mu buyobozi kuva ku Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, kumanuka Imidugudu irimo, kugira ngo ibyo nibikorwa, mu gihe tukihakoresha nk’ahajya imyanda ubuyobozi dufatanye, tujya tuhabona abana bato b’insoresore basimbukira ziriya modoka bakaziherekeza bakazigezayo, bajya gushakamo ibintu bitandukanye, ariko ntabwo ari ho bakagombye kubishakira.”

Imibare iheruka gutangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2012, hamaze kwimurwa imiryango igera kuri 821 yari ituye mu mbago z’ahateganyirijwe gutunganyirizwa imyanda ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko imiryango 80 ari yo yasigaye igomba kwimurwa, ibintu bisaba ingengo y’imari ingana n’agera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hagomba kwimurwa imiryango 23, izatangwaho ingurane y’amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 517, abandi bakazimurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ikimoteri cya Nduba ku munsi cyakira imyanda iri hagati ya toni 550-600, aho biteganyijwe ko muri 2030 kizajya cyakira nibura toni 900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka