Kicukiro: Batashye ikiraro cyo mu kirere cyatwaye arenga Miliyoni 80Rwf

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Kagarama n’uwa Gahanga cyatashywe cyitezweho gukemura ibibazo by’ubuhahirane muri iyo mirenge ndetse n’ingendo zagoraga abanyeshuri bajya kwiga cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Ni ikiraro cyo mu kirere cyatashywe tariki 22 Kamena 2023 kikaba cyubatse hagati y’Akagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama ndetse n’aka Kagasa mu Murenge wa Gahanga. Mbere y’uko cyubakwa, abahaturiye bavuga ko ubuhahirane bwari bugoye ndetse rimwe na rimwe abana bagasiba ishuri mu gihe cy’imvura bitewe n’ubunyereri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yabwiye Kigali Today ko iki kiraro cyubatswe hagamijwe kurengera abaturage bagituriye, bityo agasaba ko bakibungabunga.

Yagize ati: “Bajyaga bubaka ibiraro by’ibiti biriho nk’ibiti bibiri cyangwa bitatu ku buryo wabonaga hari ibyago by’uko abana bashobora kugwamo. Twahisemo kuhubaka ikiraro kuko iyo imvura yagwaga bamwe [mu banyeshuri] ntibabonaga aho banyura. Icyo bizadufasha, abo bana ntibazongera gusiba ishuri kubera kubura aho banyura. Abaturage bavaga i Gahanga baza muri Kagarama by’umwihariko baje gushaka serivisi ku rwego rw’Akarere na bo ni inzira izajya ibafasha cyane ndetse n’abarema amasoko”.

Yongeyeho ati: “Hari bamwe bajya bangiza ibikorwa remezo ni yo mpamvu hashyizweho komite ishinzwe gucunga umutekano w’iki kiraro. Twakangurira abaturage bose kumva ko bakwiye kukirinda kugira ngo ejo batazatangira kucyangiza”.

Mutsinzi yanavuze ko hateganywa kubakwa ikindi kiraro na cyo kizaba gikora ku Murenge wa Gahanga mu ngengo y’imari itaha mu rwego rwo gufasha byuzuye abaturage kunoza ubuhahirane, boroherwa no gukora ingendo.

Mutsinzi Antoine yasabye abubakiwe ikiraro kugifata neza kuko kizaborohereza ingendo
Mutsinzi Antoine yasabye abubakiwe ikiraro kugifata neza kuko kizaborohereza ingendo

Abubakiwe iki kiraro na bo bacyishimiye. Uwitwa Turacyayisenga Petronille utuye mu Kagari ka Rukatsa yagize ati : "Turashimira Leta y’Ubumwe kuri ibi bikorwa by’iterambere, ubu abana bacu bazajya batambuka nta mpungenge kuko bamwe bajyaga basiba ishuri kubera kubura aho kunyura cyane cyane mu bihe by’imvura".

Bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe
Bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe

Iki kiraro cyatashywe cyubatswe n’ibyuma kandi gishobora gukoreshwa n’abanyamaguru, amagare ndetse na moto. Kibarirwa uburambe bw’imyaka 15 mu gihe gifashwe neza. Cyantangiye kubakwa muri Werurwe 2023 kikaba cyaratwaye agera kuri miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda. Cyubatswe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’umuryango witwa Bridge to Prosperity.

Amafoto: Akarere ka Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka