Karongi: Ubuyobozi bwahagurukiye kureba niba abaturage batangiza i Kivu

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwatangiye kugenzura niba nta bantu bakorera ibikorwa bitandukanye ku nkengero z’i Kivu ahatemewe bigatuma icyo kiyaga cyangirika.

Mu bugenzuzi ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwakoze mu Kivu tariki tariki 11/01/2013, icyagaragaye nuko abaturage hari abaturuka mu karere ka Rutsiro bakaza muri Karongi guhinga hafi y’i Kivu.

Nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ibikorwa by’ubuhinzi bigomba gukorerwa muri metero 50 uvuye ku kiyaga, naho abakora ubworozi bw’inka, ibiraro bikubakwa muri metero 200.

Ibikorwa by'ubuhinzi n'iby'ubwubatsi bigomba gusiga metero 50 hagati yabyo n'inkengero z'ikiyaga. Aha ni kuri Eden Rock Golf Hotel.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’iby’ubwubatsi bigomba gusiga metero 50 hagati yabyo n’inkengero z’ikiyaga. Aha ni kuri Eden Rock Golf Hotel.

Ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura niba ayo mabwiriza yubahirizwa, abayobozi b’utugari tw’imirenge ikora ku Kivu baherekejwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushizwe imari n’ubukungu mu karere ka Karongi, Hakizimana Sebastien, baguye gitumo umugore n’umugabo bariho bahinga ku nkombe z’i Kivu nta na metero n’eshatu byibuze ziri hagati y’umurima n’ikiyaga.

Abaguwe gitumo ni umugore n’umugabo bari baturutse aho bita ku Gisenyi mu karere k’abaturanyi ka Rutsiro, babajijwe impamvu baza guhinga muri Karongi uwitwa Twagirumukiza Frederique asubiza atya:

“Ibi bintu nukubireka kuko nta gaciro bifite, ariko twebwe nta n’ubwo twari tubizi neza ko ari uku bigomba kugenda, kandi turabashimiye kuba mwaje kudusobanurira, ahasigaye ni ukubireka”.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari n'ubukungu Hakizimana Sebastien (ibumoso), aganira n'umuturage waguwe gitumo ahinga ku nkombe z'i Kivu.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Hakizimana Sebastien (ibumoso), aganira n’umuturage waguwe gitumo ahinga ku nkombe z’i Kivu.

Kigali Today yabajije impamvu bava muri Rutsiro bakaza guhinga muri Karongi, umugore wa Twagirumukiza, Kankusi Bernadette asubiza agira ati: Tuza guhinga hano kubera inzara. Aho tuba hari imidugudu gusa nta mirima ibayo. None se ubu ntimwatubabarira tukabanza tugatabira hano twahinze?”

Kuri iki kibazo umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu mu karere ka Karongi Hakizimana Sebastien yabasubije ko bitemewe n’amategego, kuko nta muntu wemerewe guhinga ku nkombe z’ikiyaga.

Hakizimana ni byo avuga agira ati: None ho rero uko amategeko abiteganya, turagira ngo tubasabe mutakongera. N’uwo muntu wababeshye ngo mufatanye umurima muzagabane umusaruro yarabashutse kuko mu nkengero z’i Kivu ntago bahahinga. Mwemerewe guhinga muri metero 50”.

Itsinda ry’akarere ryasuye izo nkengero zose kureba niba ibiti byahatewe bitononwa n’ibikorwa by’abaturage. Usibye gusa abo bari baturutse muri Rutsiro baje guhinga ku kivu cya Karongi, nta handi bigeze babona ibikorwa bya muntu byangiza ibidukikije.

Ubwato n'amafi byafatanywe umushimusi w'umurobyi.
Ubwato n’amafi byafatanywe umushimusi w’umurobyi.

Imirenge ya Karongi ikora ku Kivu ni Bwishyura, Rubengera, Mubuga na Gishyita.

Muri urwo rugendo rwabo rw’amasaha atanu mu Kivu, babashije no kugwa gitumo umushimusi warobaga bitemewe n’amategeko, ubwo bamusangaga aroba mu kigobe (aho amafi atera amagi), biba ngombwa ko bamwambura ubwato, n’amafi yari amaze kuroba.

Nawe bari bagiye kumujyana, ariko kubera kuvukira ku mazi, yabashije kubaca mu myanya y’intoki yinaga mu Kivu bashiduka yageze i musozi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka