Karongi: Hagiye kubakwa ikimoteri kizatwara miliyoni zisaga 26

Mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi mu karere ka Karongi hagiye gucukurwa ikimoteri kigezweho kizajya gikusanyirizwamo imyanda yose iva mu mirenge 13 igize akarere kizatwara amafaranga asaga miliyoni 26.

Imirimo yo gutunganya aho kizajya nayo ngo yaratangiye, ibijyanye no kwimura abantu nabyo birimo gukorwa ku buryo mu mezi abili site y’agateganyo izaba yarangiye bakaba batangira no kuhakoresha; nk’uko bitangazwa na Nizeyimana Abdou ushinzwe ubuzima mu karere ka Karongi.

Igishushanyo cy'ikimoteri kizubakwa mu karere ka Karongi.
Igishushanyo cy’ikimoteri kizubakwa mu karere ka Karongi.

Mu gihe icyo kimoteri kitararangira, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bufatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) bahuguye abantu bakora isuku n’isukura mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera, ku mikoreshereze y’icyo kimoteri.

Amakoperatice abili, Karongi Unity Cooperative (Rubengera), na Ba Heza Munyarwanda (Bwishyura), ni yo akora isuku mu karere ka Karongi. Abayakorera bavuga ko banejejwe n’inkuru nziza y’icyo kimoteri kuko ari umushinga mugari uzatuma haboneka n’akandi kazi.

Abasanzwe bakora isuku mu mujyi wa Karongi bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry'ikimoteri.
Abasanzwe bakora isuku mu mujyi wa Karongi bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikimoteri.

Hazagurwa amakamyo azajya atunda imyanda, ibyo kuyikusanyirizamo ivanwa mu mago ishyirwa mu bimoteri byo ku muhanda, ibikoresho n’imyambaro y’abakora isuku n’ibindi bizatuma akazi kabo karushaho kugira agaciro.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka