Kamonyi: Gukumira isuri ku nkengero z’umugezi wa Mukunguri byafashije byekemuye irengerwa ry’imirima

Bitewe n’uko umugezi w’Umukunguri wakundaga kurengera imirima, abahinzi biyemeje gutera imiseke n’imbingo ku nkengero zawo kugirango birinde isuri ibatwarira ubutaka bahingaho umuceri. Kuri ubu barishimira ko bagize uruhare mu ukumira Ibiza.

Mu itumba ry’umwaka wa 2013, umugezi w’Umukunguri waruzuye maze amazi akwirakwira mu mirima ihinzeho umuceri hegitari zigera ku 119 zigatwarwa n’isuri. Munyanziza Jean Marie, Perezida wa Koperative avuga ko bahombye umusaruro ufite agaciro ka Miliyoni zigera ku 16o z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gishanga gihingwa n’abaturage bo mu turere twa Kamonyi na Ruhango, bagiriwe inama zo kubungabunga inkengero z’umugezi maze batera imiseke n’imbingo ku nkengero.

Tariki 15/10/2014 umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasuye ibikorwa byagezweho mu murenge wa Nyamiyaga mu rwego rw’uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, avuga ko kuba iki gishanga cy’Umukunguri giteyeho ibimera bishobora gufata ubutaka, ari igikorwa gikomeye kuko hakundaga kwibasirwa n’imyuzure igihe cy’imvura.

Yagize ati “turifuza ko abahinzi bo muri iki gishanga bakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa koperative yabo, ku buryo n’ahasigaye hadateye naho haterwa bityo tugakumira isuri muri iki gishanga kandi nk’Akarere tuzakomeza kubafasha no kubaba hafi”.

Uyu muyobozi ahamya ko ibihe nibikomeza kugenda neza, abaturage nabo bagashyiraho akabo mu gukomeza kurinda iyangirika ry’iki gishanga hitabwa ku miseke n’imbingo biteye ku nkengero z’uyu mugezi , nta kabuza umusaruro uziyongera.

Umugezi w'Umukunguri wateweho imiseke n'urubingo none ntabwo icyangiza imirima iwegereye.
Umugezi w’Umukunguri wateweho imiseke n’urubingo none ntabwo icyangiza imirima iwegereye.

Uzziel Niyongira, umuhuzabikorwa wa COPRORIZ, koperative ihinga umuceri mu gishanga cy’Umukunguri, avuga ko bazakomeza gufata neza iki gishanga barinda icyatuma cyangirika.

Niyongira ushinzwe ibikorwa bya buri munsi muri iyi koperative, avuga ko intambwe bamaze gutera ishimishije ngo kandi aho bashyiriye imbaraga mu gutera ibiti bikumira isuri byafashije mu gukora ubuhinzi nta nkomyi.

Igishanga cy’Umukunguri, gihuza uturere twa Kamonyi na Ruhango; gifite ubuso bungana na hegitari zigera kuri 700, gihingwamo hegitari 450 kuko ahandi hadatunganyijwe. Igikorwa cyo kurinda inkengero z’umugezi kirakomeje hakaba hasigaye ibilometero bigera ku 8 ngo inkengero zose ziterweho imigano n’imbingo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka