Kamonyi: Abaturage barahamagarirwa kwita ku biti

Nyuma y’umuganda watewemo ibiti 3850 ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo, kuva ahitwa Kamiranzovu kugera mu Nkoto ho mu murenge wa Rugarika, abaturage basobanuriwe ibyiza by’ibiti banasabwa kubibungabunga.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Depite Uwanyirigira Gloriose, yibukije abaturage b’umurenge wa Rugarika ko ibiti bifite akamaro kanini kuko aribyo bitanga umwuka abantu bahumeka, bigatuma n’imvura igwa.

Yabasabye kwita ku biti byatewe kuko ngo hari aho byagiye bigaragara ko haterwa ibiti mu muganda rusange ariko bazongera kugaruka bakabibura.

Depite Uwanyirigira Gloriose yifatanyije n'Abanyakamonyi gutera ibiti.
Depite Uwanyirigira Gloriose yifatanyije n’Abanyakamonyi gutera ibiti.

Aragira ati “ibyo biti mubibungabunge ntituzagaruke ngo dusange byarumye. Byagiye bibaho kenshi ko hari aho twagiye dutera ibiti ariko wazashaka umusaruro ukawubura. Ubwo rero turabasaba ko mwacika kuri uwo muco utari mwiza”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yahamagariye abaturage bo mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Sheli, kwitabira gahunda yo gutera ibiti kuko uretse kutanga umwuka abantu bahumeka, ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka bishobora gufasha abaturage kubona imbuto zo kurya, bakaba bashobora no kuzibyazamo umushinga winjiza amafaranga.

Nyuma y'umuganda, Depite Uwanyirigira Gloriose yaganirije abaturage abasobanurira ibyiza by'ibiti.
Nyuma y’umuganda, Depite Uwanyirigira Gloriose yaganirije abaturage abasobanurira ibyiza by’ibiti.

Mu nama bagiriye abaturage, aba bayobozi babasabye kwitabira gahunda Leta ibashishikariza kwitaho zirimo kujya mu bwisungane mu kwivuza, kwita ku isuku no gukora.

By’umwihariko ababyeyi basabwe kwita ku burere bw’abana ba bo bagaharanira gukumira icuruzwa ry’urubyiruko rujyanwa mu mahanga n’abarushukisha akazi, kuko bagerayo bagasanga bagiye gukoreshwa ibikorwa bigayitse.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka