Izindi nzira z’amazi ava mu Birunga zigiye gutunganywa

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), butangaza ko burimo gushaka amafaranga atunganya imikoke 53 y’amazi ava mu Birunga agasenyera abaturage.

Hari inzira zinyuramo amazi ava mu birunga zamaze gutunganywa
Hari inzira zinyuramo amazi ava mu birunga zamaze gutunganywa

Dr. Emmanuel Rukundo, umuyobozi wa RWB yabwiye Kigali today ko bamaze kubona imikoke 53 kandi icyenewe gukorwa, kuko uko itinda ariko igenda yiyongera bitewe n’amazi ayinyuramo.

Agira ati “Tumaze kugenzura imikoke 53 kandi imwe yatangiye gukorwa kuva ku Birunga kugera aho igeza amazi, ndetse igashyirwaho ibiraro abaturage banyuraho. Mu Karere ka Burera hari iyamaze gukorerwa inyigo ndetse amasoko aratangira vuba, ariko n’indi turi mu biganiro.”

Zimwe mu ngaruka z’amazi ava mu birunga harimo kuba amanuka ari menshi agatwara ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa byabo, ndetse hamwe yangiza ibikorwaremezo birimo imihanda.

Muri 2018 ikigo cya RWB cyagenzuye imikoke y’amazi ava mu birunga gisanga ari 22 harimo 11 yabonetse mu Karere ka Burera, 8 yabonetse muri Musanze, 2 muri Nyabihu n’umwe mu Karere ka Rubavu, ariko ubu umubare wariyongereye imaze kugera kuri 53.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo w’amazi gitangaza ko gifite imishinga ikorera muri Musanze na Burera ifata amazi, kuva 2019 bakaba bagiye bafata afite ingufu bakayakora inzira, bakayaha aho asohokera no gukora ibiraro abaturage banyuraho.

Muri 2023 bagiye gutangiza umushinga wo gukora imikoke 5 ivana amazi mu Birunga, Umurenge wa Busasamana ni hamwe hazitabwaho kubera hari umukoke uvana amazi mu Birunga akagezwa mu kiyaga cya Kivu adakomeje kwangiza imyaka y’abaturage.

Umuyobozi wa RWB avuga ko bafite umushinga wo guha ibigega abaturage mu gufata amazi barwanya isuri, avuga ko abaturiye ibirunga basabwa gufata amazi y’imvura birinda ko akomeza kugenda atera isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka