Imyanda ya pulastiki ishobora kuvamo imbaho zisimbura iz’ibiti

Mu gihe bimenyerewe ko ibikoresho byo mu nzu, nk’intebe utubati, inzugi biba ari ibikomoka ku mbaho z’ibiti, Euruganda rutunganya imyanda ikongera kuvamo ibikoresho bishya rwitwa ECOPLASTIC, rwashyize ahagaragara imbaho zikozwe mu bisigazwa bya pulasitiki.

Gukora ibintu mu mbaho za pulastiki bigaragara ko ari uburyo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije kuko bizagabanya icibwa ry’ibiti, kandi bikumire ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije kubera imyanda ikomeje kwiyongera y’ibisigazwa bya pulasitiki; nk’uko Habamungu Wenceslas, nyir’uruganda rwa ECOPLASTIC yasobanuye.

Uru ruganda rwahoze rwitwa COOPED, ntirurakora ibikoresho binyuranye mu mbaho za pulastiki uretse ko bitari no mu nshingano zarwo kuko ngo rudakora akazi k’ububaji.

Nyir’urwo ruganda avuga ko agiye gutangira gukorana n’abakeneye imbaho za pulastiki, kugira ngo yongere umusaruro wazo, ariko akanasaba Leta kumufasha kwagura umushinga we, haba mu kuwushyigira ndetse no koroherezwa kubona igishoro.

Ministiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, yatangarije Kigali Today ko ashyigikiye umushinga wa ECOPLASTIC, nyuma yo kumva ko ugamije kurengera umutungo kamere w’amashyamba, ukarinda ibidukikije guhumana ndetse ukaba ushobora no gutanga ubukungu ku gihugu.

“Abantu nk’abo tubasaba kuzana imishinga yabo muri Ministeri (y’inganda n’ubucuruzi), twamara kubona ari myiza tukabafasha kuyiteza imbere”, nk’uko Ministiri Kanimba yatangaje.

ECOPLASTIC ni uruganda rusanzwe rutunganya imyanda, ikongera kuvamo ibikoresho bishya bitandukanye, aho ruvuga ko imyanda ari umutungo kamere ntagereranywa, ikaba itagomba gutabwa cyangwa gufatwa nk’ikibazo, ahubwo igahinduka ibisubizo by’ibura ry’umutungo kamere mu gihugu.

Mu Rwanda hamaze kugaragara imishinga myinshi ishobora guteza imbere imicungire y’imyanda, nk’ikora ibicanwa n’ifumbire y’imborera mu myanda ibora, ikora ibyuma mu myanda yose ikomoka ku byuma, hamwe n’ikora ibikoresho binyuranye mu myanda itabora ya pulastiki.

Ibigo bitandukanye byari bihangayikishijwe no kugira mu bubiko ibyuma by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa zashaje, cyangwa se ibipfunyikwamo bya pulastiki nk’ibikoresho byo kwa muganga, bizamera nk’ibyiruhukije mu gihe hazaba habonetse abaza kugura ibyitwaga imyanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka