Impuguke mu by’imihindagurikire y’ikirere ziriga uburyo itabangamira iterambere

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuje impuguke ziturutse hirya no hino ku isi ziga ku mihindagurikire y’ikirere n’uburyo itabangamira iterambere ry’ibihugu bya Afurika bikiri kwiyubaka mu bukungu.

Iyi nama y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 29/07/2013, ihuje izi mpuguke ziturutse mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’icyongereza. Itegerejweho gusangira ubunararibonye bw’ibihugu byateye imbere kugira ngo n’ibihugu bya Afurika bibashe guhangana nabyo.

Afungura iyi nama, Minisitiri w’Umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yatangaje ko bifuza ko ibyo bihugu byateye imbere byabafasha kugira ubumenyi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko ariyo ibabangamira mu nzira batera.

Yagize ati: “Iyi nama kuba irimo iraba kuri iki gihe iratuma tunatekereza kurushaho uburyo ingamba zizafatwa nazo zaha agaciro cyane cyane ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Hanyuma rero bikadusaba ko ibihugu byacu bigira ubushobozi buhagije kugira ngo bushyireho inzego, binihe n’ubushobozi bwatuma ibizafatwaho imyanzuro bizafasha ibihugu byacu tube twabasha kubikoresha.”

Nubwo atangaza ko ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere buri mu bibangamira ibi bihugu kugira icyo bikora, Minisitiri Kamanzi yemeza ko u Rwanda hari bimwe rwashoboye kugeraho.

Muri ibyo yatangaje ko kuba u Rwanda rwaratangiye kugabanya ibikorwa bijyanye no gukumira abantu gutura ahabateza ibibazo, gushaka ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga birambye, gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibyo byose bikazunganirwa n’ikigega cy’igihugu guverinoma yashyizeho cyiswe FONERWA, kizajya gifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ryemeza ko bifuje gukorera inama mu Rwanda kuko ruri mu bihugu biri imbere mu kugira igenamigami rirambye.

Paul Desanker, waturutse mu bunyamabanga bw’uyu muryango (UNCCS), yatangaje ko bizeye ko ibindi bihugu hari byinshi nabyo bizigira ku Rwanda n’uburyo rukoresha mu gukumira imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda ni rumwe mu bihugu byashyizwe mu rwego rwa LDCs (Least Developed Countries), bisa nk’ibishinzwe kubera urugero rwiza ibindi bihugu bya Afurika. Iyi nama yitabiriwe n’impuguke zigera kuri 80 ziturutse mu bihugu 18 bya Afurika.

Ibi bihugu kandi biteganya no kurebera hamwe uburyo ibihugu byateye imbere byakomeza kongera inkunga bigenera ibihugu bya Afurika, kubera ibyuka bihumanya ikirere byohereza mu kirere ari byinshi ugasanga bigize ingaruka no kuri Afurika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka