Imiterere y’u Rwanda ibangamira urusobe rw’ibinyabuzima

Uburyo u Rwanda ruteye ntibyorohera isanwa rya bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima kuko igice kinini gituweho n’abantu kandi hari aho bisaba ko nta bantu bagomba kuhatura kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima rubeho neza.

Mu Rwanda hari gahunda yo gusana urusobe rw’ibinyabuzima ariko ibangamirwa n’uburyo igihugu cy’u Rwanda ari gito; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisitri y’Umutungo Kamere, Caroline Kayonga, tariki 04/04/2012.

Yagize ati “iyo usana urusobe rw’ibinyabuzima ugomba kumenya ko u Rwanda rutuwe cyane. Biteganyijwe ko hamwe hagomba kudaturwa kuko byangiza urusobe rw’ibinyabuzima; ntibiba byoroshye rero kubisana”.

Yatanze urugero ko Leta yifuza kurengera imigezi ku buryo nta muntu wakwemererwa kugira icyo akorera kuri metero 10 uturutse ku nkombe. ariko ngo ntibyoroshye kuko ahari imigezi usanga haba haramaze guturwa kera ku buryo kwimura abaturage bitakoroha.

Madame Kayonga wari witabiriye inama ya Minisiteri y’Umutungo Kamere hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, yatangaje ko hari aho abaturage bagenda basobanukirwa akamaro ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kuko iyo bamaze kwimurwa batangira nabo gukora ubuvugizi.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 04/04/2012 yarebeye hamwe aho gahunda yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biyemeje igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse banashyireho gahunda y’umwaka utaha uzatangira mu kwezi kwa Karindwi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati bijya byibasirwa n’ibiza, imwe mu miti ikaba ari ukurengera urusobe rw’ibinyabuzima kuko arirwo nyirabayazana w’ibyo biza mu gihe bititaweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka