Imirimo yo kubungabunga ikiyaga cya Karago igeze ku kigero cya 60%

Itsinda rishinzwe gusubiranya ikiyaga cya Karago kiri mu karere ka Nyabihu cyari kirimo gukama biturutse ku isuri, rivuga ko imirimo yo kukibungabunga igeze ku kigero cya 60%.

Mu gusubiranya ikiyaga cya Karago harimo kukirinda ibikorwa byangiza inkengero zacyo n’iz’umugezi wisukamo wa Nyamukongoro, gutera ibiti mu misozi igize icyogogo cy’icyo kiyaga, ndetse no kugomera amazi yajyaga akivamo; nk’uko Ngirabagabo Francois Xavier uhagarariye imirimo ikorwa n’Inkeragutabara yabitangaje.

Ubuso bukikije ikiyaga cya Karago bugera kuri hegitare 69 bwarwanijweho isuri, ndetse n’imirimo yo kubaka urukuta rubuza amazi y’ikiyaga kugabanuka irateganya kurangirana n’uku kwezi kwa kanama; nk’uko abashinzwe ibyo bikorwa batangarije Ministeri y’umutungo kamere (MINIRENA).

Basobanura ko ubu amazi y’ikiyaga amaze kuzamukaho santimetero 40 zingana na 10%, mu gihe intego bafite ari uko ikiyaga cyakwiyongeraho metero enye z’ubujyakuzimu.

Ikiyaga cya Karago cyari cyuzuye mu cyogogo cyacyo cyose, nyuma cyagiye gikama, bitewe n'imivo y'imvura ivana isuri ku misozi.
Ikiyaga cya Karago cyari cyuzuye mu cyogogo cyacyo cyose, nyuma cyagiye gikama, bitewe n’imivo y’imvura ivana isuri ku misozi.

Ubwo Ministiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuraga ikiyaga cya Karago mu mpera z’umwaka ushize wa 2011, yasabye ko habaho inyigo yo kugisubiranya, bitewe n’uko cyari ikigega cy’amazi meza kandi menshi, ndetse n’umutungo kamere w’amafi n’inyoni z’amoko atandukanye.

Amakuru atangwa na MINIRENA avuga ko isuri yatewe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ku misozi ikikije ikiyaga cya Karago, ndetse n’umugende waciwe hagati y’imisozi igikikije, byatumye amazi y’ikiyaga agabanuka ku buryo bukabije.

Ibi byaje byiyongera ku isuri yazanwaga n’umugezi wa Nyamukongoro wiroha muri icyo kiyaga, ubu nawo ukaba urimo kubungabungirwa icyogogo uturukamo.

Umuganda wa buri kwezi uba ugamije kuhashyirwa amaterasi n’ibiti birwanya isuri.
Itsinda rishinzwe gusana ikiyaga cya Karago rivuga ko kuri ubu gifite ubujyakuzimu bwa metero umunani, n’icyogogo cya kirometero kare zigera kuri 62.

Amashyamba n'ibyatsi bikikije inkengero z'ikiyaga bikirinda gukama no kwangirika kw'amazi n'urusobe rw'ibinyabuzima.
Amashyamba n’ibyatsi bikikije inkengero z’ikiyaga bikirinda gukama no kwangirika kw’amazi n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Itegeko ngenga rigena imicungire no kubungabunga ibidukikije riteganya ko inkengero z’ibiyaga zigomba kuba zibungabunzwe kugeza kuri metero 50 uvuye aho amazi agera. Ku migezi n’inzuzi, nta gikorwa cya muntu kigomba gukorerwa muri metero 10 uvuye ku nkombe keretse ibigamije kubungabunga inkengero zabyo.

Iri tegeko ryagiyeho mu mwaka w’2005, nyuma yo gukama kw’igishanga cya Rugezi kiri mu majyaruguru, bigatuma habaho kubura umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, kuko ingomero za Mukungwa na Ntaruka zari zabuze amazi ava muri icyo gishanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka