Ikibaya cya Rusizi kigiye kubyazwa umusaruro n’ibihugu bya CEPGL

Ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) n’abayobozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RDC n’u Burundi bamaze kwemeza ko bagiye gufatanyiirza hamwe gutunganya ikibaya cya Ruzizi mu gukoreshwa mui kubyazwa umusaruro.

Inama yabaye taliki 25/4/2013 mu Burundi ihuriweho n’impugucye m’ubuhinzi bavuye mu bihugu bya CEPGL, bemeje ko gukorera hamwe gutunganya ikibaya cya Rusizi bishobora gutanga umusaruro wakoreshwa mu kurwanya inzara mu karere kose.

Herman Tuyaga umunyamabanga wa CEPGL, yemeza ko uyu muryango ufite inshingano zo kongera ubukungu mu bihugu biwugize. Akavuga ko gutunganya iki kibaya gifite hegitare zirenga ibihumbi 80 bisongera ibiribwa mu bihugu bihuriye ku kibaya ya Rusizi.

Uretse gutunganya ikibaya cya Rusizi, ubuyobozi bwa CEPGL bwashoboye gushyiraho amasezerano y’ubufatanye mu bigo bikora ubushakashatsi m’ubuhinzi mu Rwanda, u Burundi na RDC, ibikorwa byari bisanzwe bikorwa n’umushinga wa CEPGL witwa IRAZ ariko umaze igihe udakora.

Abari mu nama bakaba barasabye IRAZ guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu karere no gufasha ihanahana amakuru muri ibyo bigo kugira ngo byorohereze ubushakashatsi mubirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

U Rwanda rufatwa nk’igihugu kimaze gutera imbere m’ubushakashatsi mu buhinzi hakoresheshwe ikoranabuhanga, ariko Rubumbashi hari ikindi kigo nacyo cyateye imbere m’ubushakashatsi, kuba IRAZ ihawe inshingano yo guhuza amakuru bizorohereza ibihugu kubona ubushakashatsi buvuye mu bindi bihugu ku buryo bworoshye, mu bijyanye no gukoresha ubwoko bw’ibimera byiza byahangana n’indwara kandi bitanga umusaruro mwiza.

Erneste Ruzindaza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko u Rwanda rubifitemo inyungu yo kubona ubushakashatsi bukorerwa mu karere mu gushaka ibisubizo mu kongera ibiribwa, harwanywa indwara kubihingwa nk’urutoki.

Yongeraho ko ubu bufatanye bugiye gufasha ibihugu kumenyekanisha ibyo bikora no kwihutisha ibushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi.

Ruzindaza avuga ko Rwanda rufite inyungu mu gukorera hamwe mu gutunganya ikibaya cya Rusizi, birimo guha abanyarwanda benshi akazhe cyo gutunganya iki kibaya cya Rusizi, mbere yo kwemeza amasezerano yaribanze ko mugutunganya iki kibaya hashyirwamo uruhere rw’abikorera kuburyo abifite bo muri uyu muryango bashoramo imari.

Ikibaya cya Rusizi kizatunganywa hatitawe ku mipaka, ibi bikazafasha u Rwanda rufite ubuso buto kuri iki kibaya kubona gufatanya n’abafite ubuso bwinshi kandi umusaruro ugasangirwa n’ibihugu byombi, iki kibaya gifite hegitare zirenga ibihumbi 80 izitunganyije ntizirenze hegitare 2000 harimo izigera kuri Hegitari 500 z’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka