Ihindagurika ry’ikirere rishobora kongera ikibazo cy’inzara mu myaka iri imbere

Ikigega cy’ibiribwa ku isi (PAM) kiratangaza ko imihindagurikire y’ibihe ikomeje kongera inzara ku isi, bityo ibihugu bidahagurukira guhangana n’iki kibazo, bikaba bizahura n’ingaruka zirimo iz’inzara n’imirire mibi.

Muri raporo PAM iheruka gushyira ahagaragara yise “ Faim et changement climatique”, iki kigega kiragaragaza ko mu mwaka wa 2020, abantu bari hagati ya miliyoni 75 na 250 bazagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere harimo ikibazo cy’imvura myinshi itera umwuzure n’izuba ryinshi rishobora gutera ubutayu.

Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bizagerwaho cyane n’izo ngaruka kuko PAM ivuga ko muri bimwe mu bihugu bikora ubuhinzi bushingiye ku bihe by’imvura, umusaruro uzagabanukaho 50%.

Iyi raporo igaragaza ko imyuzure n’isuri iterwa n’amazi menshi y’imvura muri Afurika y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba, hari aho biteza ibura ry’amazi bikarumbya umusaruro w’ubuhinzi.

Zimwe mu ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere ni imyuzure yangiza imyaka.
Zimwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere ni imyuzure yangiza imyaka.

Iri hindagurika ry’ikirere ngo ridafatiwe ingamba zihamye zo guhangana naryo, byateza inzara, ugukura nabi mu bwenge no mu gihagararo bikadindiza ibikorwa remezo mu bihugu.

Iyi raporo ivuga ko mu mwaka wa 2050, umusaruro w’umuceri, ingano n’ibigori uzaba wagabanutseho 14,22% naho 5% bigabanuke ku byatungaga umuntu.

Ibi bizagira ingaruka ku bitunga umuntu bigomba kubamo karoli 500 ku munsi zizagabanukaho 21%. Iyi raporo ivuga ko abana basaga miliyoni 10 bashobora kuzarwara indwara z’imirire mibi.

Hashobora gufatwa ingamba zo guhangana n’izo ngaruka

PAM ivuga ko hari ibihugu bifite muri politiki za byo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere byashyizeho ingamba zo gufata ubutaka, haterwa ibiti, hacibwa amaterasi n’imirwanyasuri, ndetse hakabaho n’uburyo bwo kubika amazi ashobora gufasha abahinzi mu gihe cy’izuba.

U Rwanda ruri mu bihugu byatangiye guhangana n'imihindagurikire y'ibihe rushyiraho gahunda yo kurwanya isuri.
U Rwanda ruri mu bihugu byatangiye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rushyiraho gahunda yo kurwanya isuri.

Ibikorwa byo guhangana n’izi ngaruka PAM itanga ingero z’ibihugu byatangiye gukorwamo nko mu Rwanda, aho abahinzi bafashwa guca amaterasi mu mirima ya bo no gutera ibiti bifata ubutaka; muri Kenya, Malawi, Mali, Mozambique na Bangladesh. Aha hose PAM ikaba ifatanya na Guverinema z’ibihugu guhangana n’imihandagurikire y’ikirere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka