Ibimera bishobora kuvamo ingufu kandi ari na byo biribwa?

Ibigo bishinzwe gutsura ubuziranenge mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba biteraniye i Kigali mu rwego rwo kwigira hamwe uko hashyirwaho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ibihingwa mu kubibyaza ingufu. Gusa haracyari ikibazo cyo kumenya niba ibihingwa bizatanga ingufu mu gihe bitanahagije mu gutunga abantu.

Ni kenshi abantu bumva ko hari ibihugu bimaze gutera intambwe mu kubyaza ingufu ibimera, cyakora bikagarukira mu bushakashatsi kuko nta gihugu kiratangira gucuruza ingufu zikomoka ku bimera ku rwego mpuzamahanga.

Amavuta akoreshwa n’imashini cyangwa imodoka ni yo akunze kuvugwa kandi ngo ashobora no gutuma kubungabunga ibidukikije bishoboka, cyane cyane binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Haba mu Rwanda no mu karere, ayo mavuta araboneka ariko kuyakoresha bisa n’ibikiri kure, kuko ataboneka hose kandi adahagije.

Iyi nama ibera i Kigali ihuje ibigo bishinzwe gutsura ubuziranenge, iriga ku mabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo abazatangira kubyaza ingufu ibimera bazabe bafite ibyo bagomba gukurikiza.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe, ukuriye ikigo cy’ubuziranenge cy’u Rwanda (RBS) usanga kuba icyo gitekerezo gihari kigomba no kugira umurongo w’amabwiriza wumvikanwaho n’ibihugu byose.

Yagize ati “Niba hari icyo gitekerezo twese tukaba tuzi ko gihari ni gute twakumvikana ku mabwiriza azagenga abazagishyira mu bikorwa? Ni yo mpamvu turi ahangaha, ngo twumvikane kuri iki kibazo tuzagendere mu murongo umwe twaganiriyeho twese”.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari abagifite impungenge z’uko ibihingwa bidateze kubyara izo ngufu kubera ubuke bwabyo.

Paul Wolakila ukora mu kigo gitsura ubuziranenge muri Uganda yagize ati: “Hari ikibazo gikomeye cy’uko ibihingwa dushaka gukoresha ari na byo bidutunze. Dufashe nk’ibigori nibaza ko hari benshi babikeneye nk’ibiribwa kuruta uko babikeneye nk’ibyo gukuramo izindi ngufu”.

Ikigaragara ni uko ibiribwa ku rwego mpuzamahanga bigifatwa nk’ibyo kurya, bityo hakaba hakiri inzira ndende ngo bizahaze amasoko haboneke n’ibyavamo ingufu zikenewe.

Mu gihe peteroli nayo igifatwa nk’imari ikomeye ku bihugu biyikizeho, bizatwara igihe kuyigabanya kuko akenshi usanga ariyo yinjiza amadevise menshi muri ibyo bihugu biyifite.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka